Imana irema umuntu yari iremye umukozi, yari iremye undi muremyi uzakomeza agahanga kandi akarema ibikenewe.
Niyo mpamvu yagize iti: Tureme umuntu ase natwe, … itang1:26
Ntibyiriwe biyigora irema imodoka,cg ngo yubake inzu kuko yariziko abantu bazabirema kuko yaturemanye ububasha Bwo Kurema ibikenewe.
Imirimo myiza yose, yaba iyo mu mwuka, iya Politike, ubucuruzi, ubuvuzi, ubukanishi n’iyindi niyo twaremewe! ngo ifashe ubwami bw’Imana gukora uko bukwiriye gukora.
Aho ukorera akazi ka buri munsi Burya niho Kristo wamenye agomba kugaragarira kurusha ahandi, si mu rusengero gusa!
Ef 2:10
kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.
Iyo usobanukiwe iri hame, icyo ugiye gukora cyose ugihamagaramo Kristo, kandi icyo ubonye atakwemera kubamo urakireka!
Iyo usobanukiwe iri hame, ntuhora ushaka itorero, cyangwa akazi kagukorera ibyo ushaka, ahubwo aho ugeze hose uharanira kuhakora umurimo mwiza uhesha Data icyubahiro.
icyo ukora cyose, ukeneye amavuta y’igikundiro muri cyo, kandi ukeneye n’urufunguzo rukikwinjizamo
Igikundiro nicyo cyatumye Umwami w’i babuloni ,arekura Abisrael basubira mugihugu cyabo.
Yer 42:11-12
Ntimugatinye umwami w’i Babuloni, uwo mutinya ntimukamutinye, ni ko Uwiteka avuga, kuko ndi kumwe namwe kugira ngo mbarokore mubakize. Kandi nzabaha igikundiro kugira ngo abababarire, abagarure mu gihugu cyanyu.’
Uyu munsi isengesho usenga usabe Imana kuguha igikundiro kikwinjiza imbere y’inzugi wari waraheze inyuma.
Waremewe imirimo myiza yo kwifasha no gufasha abandi,kandi uyikeneyemo igikundiro
Pastor Viva/POWER OF CHANGE MINISTRIES