Umuramyi Muhumure Confiance yateguye igiterane yise “I’m a child of God Live Concert’ yatumiyemo abahanzi nka Bigizi Gentil, Rehoboth Minisrties,n’abandi,….aho bazibutsa abantu ukuntu bagizwe abana b’Imana binyuze mu gitambo cya Yesu Kristo
Ku ncuro ya mbere aba bombi bagiye guhura bombi baramya Imana aho bagiye guhurira mu gitaramo cyiswe“I’m a child of God Live Concert”cyateguwe naMuhumure Confiance.
Ni igiterane kizaba kur’icyi Cyumweru tariki 28.07.2019 i Nyamirambo ahakorera Itorero River of Joy and Hope Ministries kikazatangira saa kumi n’imwe n’igice.
Mu kiganiro na Muhumure Confiance watekereje guhuza aba bombi mu gikorwa cyo kuramya Imana yavuze ko ikimutera gutegura ibitaramo nk’ibi ari umutima Imana yamuhaye wo kuyiramya ibihe byose kandi ko ari n’inyungu ku babikora kuko bizabakuza mu mwuka.
Ati: “Ni byiza guhora imbere y’Imana tuyiramya.Mu gihe turamya Imana tubiboneramo amahoro ndetse hari umuhanga wanditse ko kuramya Imana ari ugusenga kabiri…rero mu kuyiramya bitugeza ku rundi rwego rwo mu mwuka ndetse n’Imana ikunda ko tuyiramya mu mwuka no mu kuri.”
Akomeza agira ati:”inyito “I’m a child of God”Ni amagambo ari mu rurimi rw’icyongereza ariko tugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo ‘Ndi umwana w’Imana’. Ndiwe koko, kuko byayiteye gutanga umwana wayo w’ikinege ku bwanjye kugira ngo mpinduke umwana wayo.Ubu twarababariwe by’iteka rwose binyuze mu gitambo cya Yesu Kristo, turi abana bayo, umurage wacu ni ubugingo buhoraho.”
Bigizi Gentil ni umuramyi utegerejwe n’abantu benshi dore bamwe bavuga ko aramya Imana bagafashwa, ibintu bishobora kuzaryohera abatari bake mu gihe bazongera kwiyibutsa za ndirimbo za Rehoboth Ministries zagiye zifasha benshi dore ko hari n’abadahisha amarangamutima yabo bavuga ko bari bayikumbuye. Umuhanzi akaba n’umuramyi Bigizi Gentil
Rehoboth Minisrties ni imwe mu makorali yagiye agira uruhare runini mu guhumuriza Abanyarwanda