Yohana 6:68
Simoni Petero aramusubiza ati”Databuja, twajya kuri nde, ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo buhoraho”.
Aya makuru y’ikiganiro cya Petero na Yesu arashimishije.
Maze gusoma kino cyanditswe nize ibintu byinshi birimo ibikurikira:
1. Abantu bashobora kuduha indaro, twabahungiraho by’igihe, bashobora kudusembereza ariko Imana niyo yonyine igira ubuturo bw’iteka.
2. Ntabwo twagumye kuri Yesu kuberako twabuze abandi dukurikira, twomatanye nawe kuko ariwe wenyine ugeza abantu mu bugingo bw’iteka.
3. Inzira zose zitagera ku bugingo n’ibiheka. Ndetse n’amagambo yose atavuga Yesu ameze nk’ay’umushyusharugamba (MC) utegereje ijambo nyamukuru ry’umushyitsi Mukuru (Guest of Honor). Yesu niwe mushyitsi mukuru, niwe ufite amakuru “nyamukuru”, amakuru “nyayo” agaragaza intego y’ubuzima bw’umuntu. Ni nawe makuru, ubwe ni “Inkuru-nziza” /”Good news”.
4. Abantu bose bataragera kuri Yesu cg bamuvuyeho baracyayoboza inzira kd abanyamahirwe muri bo nibo bazahuruka mu Bugingo. Kubera iyo mpamvu, abamugezemo dufite inshigano yo kubayobora no kubakira bahageze.
5. Abantu bose tuganira, abo twumvise n’abo tuzumva, harimo abafite amagambo akomeye dukeneye kumva, amagambo afite ubumenyi ndetse n’ihumure ariko Yesu niwe wenyine ufite amagambo atunga kandi ahaza ubugingo.
6. Amagambo ava ku bantu yitwa ko akomeye, agira igihe cyayo. Agerwaho ndetse agata n’agaciro (expiration). Yesu niwe wenyine ufite amagambo ahoraho, y’iteka, amagambo y’ibihe byose.
Mukomeze muyatekerezeho.
Dr. Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church