Umunsi wa Saint Valentin wakomotse ku mupadiri w’Umunyaromani witwa Valentin wabayeho ku gihe cy’umwami w’abami Claudius II ahagana mu myaka 269 n’i 273 mbere y’ivuka rya Yesu kiristu. Muri icyo gihe, tariki ya 14 Gashyantare habaga umunsi mukuru wo kwihiza umunsi w’umwamikazi Juno wafatwaga nk’imana y’abagore.
nk’uko bigaragara ku rubuga “Stvalentines.net“, uwo munsi, abasore bandika amazina y’abakobwa bari mu kigero kimwe bakayashyira mu kintu, umusore yazamura izina ry’umukobwa guhera ubwo akamuherekeza bakajya kwizihiriza uwo munsi hamwe.
Ngo ibyo byatumaga abakobwa bahura n’abasore kuko mbere byabaga bibujije, ubucuti bwabo bugakomera bukava no kubana ubuziraherezo.Ku ngoma ya Claudius igihugu cye cyaje kugarizwa n’intambara zikomeye, agira ikibazo cy’abasirikare bagomba kurwanira igihugu kubera ko abagabo bakiri batoya bangaga gusiga abagore babo ngo bajye ku rugamba.
Umwami Claudius yafashe icyemezo cyo guhagarika gushaka, ariko Saint Valentin ntiyabyakira neza. Afatanyije na Saint Marius batangira gusezeranya abantu bashaka kubana mu ibanga. Amakuru yageze ku mwami Claudius ararakara ategeka ko Padiri Valentin afatwa agafungwa.Padiri Valentin yarafunzwe, akatirwa urwo gupfa akubiswe amahiri akanacibwa umutwe. Ngo igihe yarategereje iherezo rye, abantu bazanaga indabyo n’ubutumwa bwo kumukomeza bakazinyuza mu idirishya.
Tubibutse ko uyu munsi wa saint valentin wizihizwa buri taliki ya 14 Gashyantare, buri mwaka. Ni umunsi abakundana bahura bagasangira ndetse bakongera kubwirana amagambo meza y’urukundo.
Gusa, nubwo hari abawizihiza mu yindi sura ituma bakora ibyaha by’ubusambanyi, siko bikwiye kuko iyo witegereje inkomoko yawo cyangwa uburyo washyizweho nta na hamwe hagaragaramo ko ari umunsi wizihizwqa hakorwa ibyanga n’amaso y’Imana.