UMUNARA W IBABELI / Donna Mma Vany

UMUNARA W IBABELI

Itangiriro 11:1- 9

Uyu munara ni igikorwa gikomeye mumibanire y’ umuntu n’Imana.

Kuko mugihe bajyaga kuwubaka abantu bahuje umutima kandi bawuhuriza kunama mbi ndetse barangije bayishyira no mubikorwa.

Nyuma yuko Uwiteka afashe icyemezo gikomeye cyo kurimbura abantu n ibintu agasiga bake n’ibintu bike byarokokeye mu nkuge.

Abo bamaze gusohokamo nabo rero ntabwo batunganiye Uwiteka nkuko abishaka ahubwo bakoze uko bashaka

Dore
Bibiliya itubwira ko ngo Isi yose yari ifite ururimi rumwe n’amagambo amwe.

Ni uko Bagenda berekeye iburasirazuba, babona ikibaya kiri mu gihugu cy’i SHINARI, barahatura.

Barangije Barabwirana bati”Mureke tubumbe amatafari, tuyotse cyane.” Kandi ubxo mwumva bagiraga amatafari mu cyimbo cy’amabuye, bakayafatanisha ibumba mu cyimbo cy’ibyondo. Murumva ko bitari byoroshye Sibwo bagiye inama abana b abantu n ibitangaza

Murebe IBYAHA BYARI MURI UYU MIGAMBI MUBI YABO

1. Kwishyira hejuru
Umur.4 “Baravuga bati”Mureke twiyubakire umudugudu n’inzu y’amatafari ndende, izagere ku ijuru, kugira ngo twibonere izina rimenyekana, twe gutatanira gukwira mu isi yose.”

Aba bantu ngo bari bafite icyifuzo cyo kubaka izina ryabo rikamamara mu mwanya w’izina ry’Imana.

Ibi byagarukaga ku cyaha cya Adamu nawe wariye ku mbuto ashaka kuba nk’Imana

iyi kamere niyo igikurikirana umuntu nubu kandi nibyo Nebukadineza yakoraga ngo bamusenge ukwezi kose ndetse akikubita mugituza ati Babuloni niyubakiye.

Iki kinyoma satani yakibeshyeshyeje Yesu ati “ibi byisi byose ndabiguha nupfukama ukandamya.” (Mat.4)

Nkuko twabonye ko bariya bantu bashakaga kubaka ngo izina ryabo rimenyekane
N’ uyu munsi wa None hari benshi bakora Ibyiza babikora ngo bamamare cg se biyubakire Amazina

Abo tubasanga mumilimo myinshi itandukanye
hari abashobora kwitanga bikomeye ngo izina ryabo rimenyekane 👉kandi iyi myitwarire kandi igenda ifata abantu benshi no mubyiciro bitandukanye: abanyempano,
abakozi b’Imana batandukanye,
abakristo n’abandi
Bashaka kubaka amazina yabo, aho kubaka ubwami bw’Imana.

navuga nk Abavuga ubutumwa bashishikaye ngo Izina ryabo ryamamazwe .

Abaririmba ngo bamamare

Abahanura ngo
bamamare
Ongeraho abandi nawe uzi cg wibutse ……….

Ariko burya Kuko Imana ireba mu mutima impamvu Imenya abakora ngo Izina ry’Uwiteka rishyirwe hejuru n’ abakora kugirango bamamare ubwabo .

2.Guhuza inama yo gukora ikibi.
Iki nacyo n’icyaha Imana yanga urunuka,

kuba abantu bajya mukigare cyo gukora ibibi.

Mugihe cya Nowa Imana ngo yitegereje abantu ibona bose barabaye babi uretse Nowa utarifatanije nabo

ndetse n’i Sodomu uretse Loti abandi bose bari babi.

Niko nuyu munsi Imana ijya ibuza kwifatanya n’ababi ahubwo ikadusaba kwitandukanya nabo kuko dukwiye kuba umucyo kandi utagira aho uhurira n’umwijima.

Ntabwo Imana yajya muruhande rw’ababi kabone niyo isi yose yahuriza kukibi.

Niyompamvu itabashyigikiye:
Umur.8:”Uwiteka abatataniriza gukwira mu isi yose,
barorera kubaka wa mudugudu.”

ukwiye kumenya ko Imana yacu ari Imana ireba
izi ibyo dukora kandi
ikamenya n’impamvu zidutera kubikora.👈
Umva Uwiteka amanurwa no kureba umudugudu n’inzu ndende, abana b’abantu bubatse.
Amaze kuwubona
aravuga ati”Dore aba 🔸ni ubwoko bumwe
n’ururimi rumwe, ibyo ni byo babanje gukora none ntakizabananira gukora bagishatse.
Aha Imana yabonye ko bahuje icyo biyemeje byanze bikunze bazakigeraho gusa ikibabaje ni uko uwo mugambi wabo wari unyuranyije n ubushake bw Imana

Hari ibyo dukora ndetse tunabihurijeho turi benshi nyamara aho kutuzanira umugisha aribidukururira umuvumo.

Nicyo cyabaye kuri aba bahuje umutima bizanira kudahuza kw’iteka bateza isi yose umuruho.

👉7-8 :”Reka tumanuke tuhahindurire ururimi rwabo, rubemo nyinshi zinyuranye, be kumvikana. Ni cyo cyatumye witwa Babeli, kuko ari yo Uwiteka yahinduriye ururimi rw’abo mu isi bose, rukavamo nyinshi zinyuranye, kandi ari yo yabakuriyeyo, akabatataniriza gukwira mu isi yose. ”

ndabiifuriza kwirinda umwuka w’i Babeli uriho muri iyi minsi yanyuma kugirango utagibwaho n’umuvumo nkabo

2Ingoma 30:7″Kandi mwe kumera nka ba sogokuruza banyu, cyangwa bene wanyu bacumuraga ku Uwiteka Imana ya ba sekuruza, bigatuma ibatanga bakarimbuka nk’uko mubireba. ”

Donna Mma Vanessa