“Daniel 11:32 (Abaca mu isezerano azabayobesha kubashyeshyenga, ariko abantu bazi Imana yabo bazakomera bakore iby’ubutwari).
Abaroma 1:28-32 (Kandi ubwo banze kumenya Imana, ni cyo cyatumye Imana ibareka ngo bagire imitima yabaye akahebwe bakora ibidakwiriye.
Kuva kera Imana yagiye yihishurira abantu mu buryo bwinshi .ikoresheje ibikorwa byayo, mu mayerekwa, mu buhanuzi no mu ijambo ryayo.Mu ijambo ry’Imana tugenda tubona imirimo n’ibitangaza yagiye ikora mu batubanjirije ndetse nanubu mu buzima bwacu tuhabo Imana . Twifashishije ingero nkeya dusanga muri bibiliya.
Mu Itangiriro 21:1-3
Aburahamu na Sara babyaye umwana Isaka bageze mu zabukuru, Sara yari yaracuze ,mu byo tuzi mu buzima bw’imyororokere iyo umudamu yacuze ntaba agishobora ku byara ariko byose ku Mana birashoboka. Aburahamu na Sara barabyaye.
Kuva 14:26-30
Naho tuhasanga uburyo yakuye ubwoko bwayo mu Egiputa ikoresheje amaboko akomeye,bageze ku nyanja yabwiye Mose ngo arambure inkoni inyanja iratandukana baca ahumutse.
Imana rero yongeye ku twihishurira ikoresheje Umwana wayo nk’uko tubisoma muri Yohana 3:16,18
Yesu Kristo ya maze imyaka itatu yigisha akora imirimo n’ibitangaza kugeza ubwo yarangije umurimo we ,mbere yuko asubira mu ijuru yadusezeranyije umwuka wera .Umwuka wera rero utumenyesha Imana.
Mu isezerano rya kera Imana yatwihishuriye ku muremyi naho mu isezerano rishya Yesu kristo yaduhishuriye Imana nka Data watwese.Imana niyo yaturebye mu ishusho yayo kandi ni na Data niyo mpamvu yifuza ko twayimenya ngo dusabane nayo.
Mu buzima bwa buri munsi duhura n’ibintu biturusha kandi ibyo byose biba bihiga ubugingo .Ijambo ry’Imana tugenda dusangano Ingero z’abantu bahuye n’ ibigeragezo bikomeye ariko bagakomera.
Itangiriro 39:7-9 Hatubwira uburyo Imana yakomeje kubana na Yosefu.
Yari yaramenye Imana ko yanga icyaha, ko ari Imana yera bituma atita kunyungu yari kubona iyo yemera kuryamana na nyirabuja bimuviramo igifungo.
Daniyeli 3:16-18 tuhasanga Saduraka na Meshaki na Abedenego
Abakozi b’Imana Yosefu,Saduraka,Meshaki n’Abedenego ibyo basabwaga byari bikomeye ariko ntibemeye inyungu zakanya gato bari kubibonamo beneye guhara ubuzima bwabo aho gukora ıcyaha bakıtandukanya n’Imana kuko nta kindi kidutandukanya nayo uretse icyaha Imana ntago yabyirengagije yarababaye irabarengera.
Bene data ,birashoboka ko nawe waba uri guca mu bigeragezo bikomeye waba urwaye se ,ufite ubukene ,intambara mu muryango cyangwa mu kazi ,nta kindi cyagushoboza kwihangana ngo utegereze gutabarwa uretse kumenya ubushake bw’Imana .
Ubwo yakomeje abandi, natwe tuyizere tuyikomezeho izadutabara Imana ntihinduka, ntinanirwa
ishobora byose , humura ,kiranuka gusa ukore ibyo ishaka, twe kwirwanirira tuzatanarwa amahoro. Ariko niba warayikerensheje ukanga kuyimenya ntuyiteho nugera ku munsi mubi ntuzabasha gukomera ahubwo uzakora ibyangwa na yo.
Natwe twinginge Imana iduhe umwuka w’ubwenge tubashe kuyimenya .
Uwonkunda Laurence