Umumaro Wo Gusenga Mukuzwuzwa Umwuka Wera/ Pastor Mugiraneza J Baptiste

Amasengesho afite uruhare rukomeye mu kuzwuzwa Umwuka Wera ndetse no mu mubatizo w’Umwuka Wera.

Umwanditsi w’igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa avuga ko Intumwa n’abo bari kumwe bategereje isezerano ry’Umwuka Wera bari mu cyumba basenga. “Abo bose hamwe n’abagore na Mariya nyina wa Yesu na bene se, bakomezaga gusengana umutima uhuye.”(Ibyakozwe n’Intumwa 1:14).

Bibiliya yerekana uruhare rwo gusenga kugira ngo umuntu abatizwe cg yuzuzwe Umwuka Wera:

  1. Yesu yategetse abigishwa be gutegerereza Umwuka Wera bari mu masengesho (Ibyakozwe n’Intumwa 1:4-5).

Mu gusenga no gutegereza hakurikiraho kuzuzwa Umwuka Wera.

 

  1. Yesu yigisha abigishwa be gusenga yavuze ko uzasaba Umwuka Wera uzawuhabwa.” (Luka 11:13).

 

  1. K’umunsi mukuru wa Pentekote abigishwa ba Yesu babatijwe mu Mwuka Wera bamaze iminsi icumi mu cyumba basenga (Ibyakozwe n’Intumwa 2:1).

 

  1. Mu gihe abigishwa basengaga buzuzwaga Umwuka Wera. Bamaze gusenga, aho bari bari bateraniye haba umushyitsi, bose buzuzwa Umwuka Wera, bavuga Ijambo ry’Imana bashize amanga. (Ibyakozwe n’Intumwa 4:31). Iyo usenze ibihe byiza biraza ukuzwuzwa Umwuka Wera.

 

  1. Tubona ko Pawulo muri Efeso yasengeye abishwa babatizwa mu Mwuka Wera (Ibyakozwe n’Intumwa 19:6). Byakozwe no gusenga.

 

  1. Yohana ku kirwa cya Patimo yarasengaga bigatuma aba mu Mwuka bituma avugana na Yesu ibyenda kubaho. (Ibyahishuwe 1:10).

 

  1. Eliya yamanuye umuriro akoresheje gusenga (1 Abami 18:36-39). Umuriro ni ikigereranyo cy’Umwuka Wera.

 

Mu mibereho y’umukristo amasengesho afite uruhare runini rutuma ubuzima bwe bwo mu Mwuka bugenda neza.

Amasengesho niyo moteri y’imibereho y’umukristo.

Yakobo we avuga ko gusenga kugira umumaro iyo umuntu asenganye umwete (Yakobo 5:16).

Gusenga gukora imirimo itandukanye kuko gukuraho ibyari bihari ku kanashyiraho ibishya.

Kurinda ububyutse n’umuriro w’Umwuka Wera bisaba kugira ibihe bihagije byo gusenga no kubana n’Imana.

Tubeho mu buzima busenga niho tuzakomeza kuzwuzwa Umwuka Wera no gukoreshwa nawo uko bikwiriye.

 

Yesu abahe umugisha.

Mwabiteguriwe na Pastor Mugiraneza J Baptiste