Umukristo akwiriye kugira ubwenge bureba kure kandi bwihangana kugira ngo abashe gusimbuka ibimutega, akarebera ku gisiga cy’ikizu kuko ni igisiga kibaho mu buzima bugoye kandi bukomeye ariko kikabasha kwihanganira ubwo buzima kikabaho uko byagenda kose. Past TABARO J M V
Mu byanditswe byera, ikizu gishushanya ubutsinzi mu buzima bwa gikristo. Ikizu gishobora kudutera umwete wo gukora iby’ubutwari no gukomera.
Dore bimwe mu byo umukirisito yakurikiza arebeye ku buzima bw’ikizu ndetse bikaba byamufasha gutera intambwe nziza mu mibereho ye ya buri munsi:
Ikizu kiraguruka kigtumbagira hejuru cyane mu kirere kurusha izindi nyoni zose zigendera mu krere.
Icyo byigisha umukristo ni iki? Ni ukuvuga ngo niba ushaka kuba umukristo uhamye,ugomba kugendera kure y’ibikorwa by’ abapagani.
Ikizu kizi kwitegereza kandi gifite ubushobozi bwo kureba mu birometero byinshi cyane. Iyo ikizu kiyemeje kureba ikintu ntigishobora kuvanayo ijisho kugeza gisobanukiwe neza.
Kugirango umukristo abashe kugera ku ntego z’ubuzima bwe, akwiye kureba neza kandi agatinza ijisho kukintu yiyemeje gukora.
Ikizu kirya inyama nshyashya kandi ntikirya inyamaswa yipfushije nk’uko izindi nyoni cyangwa ibisiga bibigenza.
Inama ku mukristo ni ukugira amakenga ku byo ugaburira amaso ndetse n’amatwi yawe cyane cyane ibyo tureba kuri murandasi (internet) na televiziyo.
Ikizu kibanza gushishoza neza mbere y’uko gifata icyemezo. Iyo ikigore gihuye n’ikigabo kibanza gushishoza kikiga imico y’icyo kigabo hanyma kikabona kwemera.
Bishatse kuvuga ko haba mu buzima bwite cyangwa mu buzima bwo gushaka inyungu, umuntu aba agomba kubanza kwiga ku mico n’imiterere y’abantu baba bamushakaho ubucuti cyangwa imikoranire.
Iyo ikizu kirimo kwigisha abana bacyo kuguruka, kibashyira ku mugongo kikaguruka hejuru cyane mu kirere kikongera kikabamanura hasi. Iyo kibikoze incuro nyinsh kigera aho umunsi umwe kikabagurukana cyagera hejuru cyane kikabitaza hanyuma abana bikabayobera. kuko kizi kwiruka cyane gihita kimanuka cyiruka kikajya kubasanganira cyabona bagiye kugera hasi kigatega umugongo abana bakagwaho. Umunsi ukurikiyeho iyo ikizu kirekuye abana, gisanga bazi kuguruka neza.
Icyo byigisha abakristo ni uko abantu badukunda bashobora kutureka aho rukomeye nyamara batagambiriye kuduhemukira ahubwo ari ukugirango tumenye kwirwanaho kandi bituma tugera ku ntumbero zacu twarebaga tukazitinya.
Muri macye, ikizu ntikiba mu buzima bucyoroheye, ni kimwe natwe ntituba mu buzima bworoshye gusa, ahubwo duhora duhura n’ibigeragezo. Ariko abategereje Imana iyo bageze mu bihe bikomeye bakambaza Imana ibatambutsa muri byo. Nicyo gituma dukwiye kwigira byinshi ku kizu nibwo tuzabasha kugera kuntego twihaye mu mibereho ya gikristo.
Umwigisha:Past TABARO J M V