Umuhanzi Pacy aributsa abantu kudacika intege mu makuba

U Rwanda rwungutse undi muhanzi mushya mu ndirimbo zaririmbiwe Imana witwa Dusabumuremyi Pacifique. Ni umusore uzanye amaraso mashya aho ubu amaze gukora indirimbo nyinshi by’umwihariko ebyiri yasohoye yise “Byarenze inkombe” indi nayo yitwa “Abikora nk’ako kanya (Yesu)”.

Uyu muhanzi usanzwe abarizwa ku rusengero rw’itorero rya ADEPR Gikondo SEGEM avuga ko izi zombi azishyize hanze mu rwego rwo guhumuriza imitima y’abanyarwanda.

Ubutumwa bukubiye mu ndirimbo yise “Byarenze inkombe”muri rusange ni ubuvuga ko abantu badakwiye gutakaza ibyiringiro mu gihe Imana iba itarasubiza amasezerano.

Yagize ati: “Abantu bijya bibarenga bakumva ko byarangiye, ariko aho abantu  bagarukiriza amaso yabo, Imana yo iba igikora.”

Naho ubukubiye mu ya kabiri yise “Abikora nk’ako kanya (Yesu)” yavuze ko ari ubugamije kwibutsa abantu ko Imana isubiza abantu bitewe n’ukwizera bafite mu mitima yabo.

Yagize ati: “Kwizera kwacu iyo kwazamutse niko gutuma Yesu akora.” Akomeza agira ati: “Abo Yesu yakijije bose, bakiraga bitewe n’ukwizera kwabo.”

Nyuma y’izi ndirimbo ebyiri (2) yasohoye, arateganya gusohora n’izindi 6 kugirango umubare w’indirimbo 8 uhwanye n’alubumu yifuza gukora wuzure.

Iyi album anateganya gushyira ku mugaragaro mu minsi iri mbere biteganyijwe ko izaba yitwa izina ry’imwe mu ndirimbo afiteho.

Ubusanzwe uyu muhanzi Dusabumuremyi Pacifique mu butumwa bwe yibanda ku buhumuriza imitima y’ababwumva.

Dusabumuremyi yatangiye kuririmbira Imana ubwo yari afite imyaka 12 mu ishuri ryo kucyumweru bakunze kwita Sunday school mu rurimi rw’icyongereza, yatangiriye ku rusengero rw’Itorero ADEPR Gikondo Segemu muri Korali Maranatha.