Umuhanzi Olivier Uwimana yasohoye indirimbo yibutsa abantu “Kubaka isi” batirengagiza “Urukundo”

Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana witwa Olivier UWIMANA yakoze indirimbo nshya yise ngo “Yasize abivuze”. Ni indirimbo ivuga ko nubwo abantu mw’isi harimo imibabaro myinshi ariko ngo siko bizahora.

Amwe mu magambo ayigize: iragira iti: “Yasize abivuze ko  mw’ijuru ariho iwacu. Aho batarira, aho badapfa, aho niho iwacu.” Gusa, muri iyi ndirimbo ariko anibutsa n’abantu ko bakwiye gushaka ibyo Umwami ashima bagakorera mu rukundo, ndetse ko bakwiye kwiyambura imirimo ya kamere kuko ariyo nzira “itugezayo (mw’ijuru).”

Olivier Uwimana mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru AMASEZERANO.com yavuze ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ye yasohotse ku munsi w’ejo ari ubugenewe Abatuye isi bose.

Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana Olivier UWIMANA.

Yagize ati: “Ifite ubutumwa buvuga ko Nubwo tubabaye ariko atariko bizaguma ko Yesu haricyo yasize avuze; kandi ko kugira ngo tuzabashe kubiregaho ari ugushaka ibyo Umwami ashima tugakorera byose m’urukundo.”

Yongera ho ko ngo nta n’umwe bitareba “kugirango twubake isi irimo abantu bafite urukundo.”

Ku musozo w’iki kiganiro yagiranye na AMASEZERANO.com yavuze ko iyi ndirimbo ngo “igiye guhita ikorerwa video.”

Zimwe mu ndirimbo za Olivier Uwimana yagiye akora zakunzwe n’abatari bake harimo iyitwa “Umuhuza w’ikirenga”, “imbaraga z’amafarashi”, “Komeza imbere”, n’izindi.

Indirimbo “Yasize abivuze” wayumva hano.