2 Samuel 9:1
Bukeye Dawidi arabaza ati”Mbese hari uwasigaye wo mu muryango wa Sawuli, ngo mugirire neza ku bwa Yonatani?”
Nyuma yo gusoma Iki cyanditswe nsanze Ineza igira amaguru, igira amaboko, amaso, akanwa n’amatwi.
Iyo ugiriye umuntu neza, ntituza kd ntihagarara. Iriruka ikagera mu ijuru, n’imbere y’Imana yashika ikavuga, ikabwira Imana amakuru yawe yose ukuntu wagiriye umuntu wayo neza maze ikagusabira umugisha, igapakira ikakuzanira umugisha.
Igishimishije ntabwo iyoberwa aho utuye. Niyo waba warimutse utuye ku wundi mugabane, Cg uri mu bwihisho kubera ibihe urimo, umugisha wawe ukugeraho utayobye Kd utarangisha inzira.
Ineza yawe izakugarukira KD umugisha wawe ntuzayoba. Tegereza.
Umwigisha: Dr. Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church