Umugambi w’Imana ku muntu nta cyawuburizamo – Ev. Ndayisenga Esron

UMUGAMBI W’IMANA KU MUNTU NTA CYAWUBURIZAMO

Dusome
1 Ingoma13:13-14
[13]Nuko Dawidi ntiyacumbukura iyo sanduku ngo ayicyure iwe mu rurembo rwa Dawidi, ahubwo ayinyuza hirya ayicyura mu rugo rwa Obededomu w’Umugiti.

[14]Isanduku y’Uwiteka imara amezi atatu mu bo kwa Obededomu, iri mu rugo rwe. Uwiteka aha umugisha urugo rwa Obededomu n’ibyo yari afite byose.

Ibyakoz 28:6
[6]Ba bandi bategereza yuko ari bubyimbe cyangwa ari bupfe akindutse, ariko bamaze umwanya munini bakibitegereje, babona nta cyo abaye barahindura bati “Ni imana.”

2 Abami 2:3,5,15
[3]Bagezeyo, abana b’abahanuzi b’i Beteli baza gusanganira Elisa, baramubwira bati “Aho uzi ko uyu munsi Uwiteka agiye kugukuraho shobuja?”Arabasubiza ati “Yee ndabizi, ariko nimuceceke.”

[5]Bagezeyo, abana b’abahanuzi b’i Yeriko basanga Elisa, baramubaza bati “Aho uzi ko uyu munsi Uwiteka agiye kugukuraho shobuja?”Arabasubiza ati “Yee ndabizi, ariko nimuceceke.”

[15]Maze ba bana b’abahanuzi b’i Yeriko bari bamwitegeye, bamubonye baravuga bati “Umwuka wa Eliya ari muri Elisa.” Nuko baza kumusanganira, bamugezeho bamwikubita imbere.

Aba bana b’abahanuzi bari abantu bamenyereye iby’Imana dore ko bari banahishuriwe ko Eliya ari bujyanwe .Bagerageje kurogoya urugendo rwa Elisa mu mugambi w’Imana ariko yari yamuteyemo umutima wo kumaramaza.

Natwe tugenda duhura na benshi bameze batyo batwereka ko bamaze igihe mu byo twizeye bakaduca intege ariko komera, shikama.

Nshuti abantu bashobora guhagarara hariya bategereje kureba icyo uba ariko Imana ijya ihindura imibabaro yacu mo indirimbo n’amashimwe.Uyu munsi Imana igukirize mu byo batekereza ko bikubabaza.Kandi burya umuntu aho ava akagera ni umuntu ariko nta cyarogoya Umugambi w’Imana kuri Wowe.
Uyu wa kane haboneke ikinyuranyo ku buzima bwawe Imana iyo iguhaye Ijambo abantu bahindura amagambo.

Si izindi mpuhwe zatumye bohereza isanduku kwa Obededomu bagiraga ngo azabe ari we upfa,ariko ntibamenye ko ari inzira y’Imana yo kumugeza ku mugambi wayo.

Gira uwa kane Mwiza

Ev. Ndayisenga Esron

Ev. Ndayisenga Esron