2 Kor 1:3-4 Hashimwe Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, ari na yo Data wa twese w’imbabazi n’Imana nyir’ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana.
Imimerere y’isi cyangwa imiterere yayo, imibereho n’imiterere y’abantu muri rusange n’uruhererekane rw’ihindagurika ry’ubuzima iyo bihuye bituzanira ibyiza n’ibibi.
Mvuze Ku ruhande rumwe rw’ibibi, Ni ibyo tutishimira birimo kuba umuntu yarwara, yapfa cyangwa agapfusha, kuba wagambirira kugera Ku kintu cyiza bikanga, kuba wacyena cyangwa akagira n’ibindi ibyago cya amakuba Atari amwe…
Uku gusumbirizwa Gutera umuntu Gukoresha imbaraga ze zose ngo yikure muri ibyo bibazo, Ariko Hari igihe Ananirwa n’inshuti cyangwa imiryango bikananirwa, Bityo Bikamutera kwiheba, Ndetse byaremba akisabira no Gupfa.
Birashoboka ko usoma iyi nyigisho uri muri urwo rwego cyangwa Uzi umuntu ugeze kuri uru rwego, Ndagirango nkubwire inkuru y’ihumure ko Iyo Mana Usaba ngo Igukure Ku isi, ifite n’ubundi Bushobozi bwo kugutabara, ikaguha ubuzima bushya.
Ijambo ry’Imana muri Zaburi 46:2 riratubwira ngo “Imana ni yo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu, Ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba.” Nicyo gituma nkubwira ngo Ongera uyigirire icyizere.
Guta ibyiringiro si amahitamo y’umuntu ahubwo Ni igitero Satani agaba kumuntu wahuye n’ikibazo, Ariko Mwenedata ndaguhumuriza ko Imana yacu mbabwira no mubyago ibana natwe.
Hari ibyago tugira bitasubira inyuma, Urugero niba umuntu runaka yapfuye kandi Arise wagufashaga Birumvikana Kandi nibyo koko ntabwo Imana iri bumuzure, Ariko Imana ibasha no Guha umunezero imfubyi n’abapfakazi.
Twasomye ijambo tugitangira ..2 Kor 1:3-4 Ko Imana ari Data wa twese w’imbabazi n’Imana nyir’ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana. Amen.
Mu bibaho byose Imana ibasha guhindura umubabaro mo ishimwe, N’ubwo wihebye Hari ubwo yaba irimo kugutegura ngo uzakomeze abandi, Ibyo irimo gucamo none siryo Herezo ry’ubuzima bwawe Ahubwo Yihange Amaso uyisabe imbaraga zo gukomera, Izagushoboza, Ni umufasha utajya abura mubyago no mu makuba.
Umwigisha: Ev. Erneste RUTAGUNGIRA