Umudendezo wanyu ntimukawugire urwitwazo rwo gukurikiza ibya kamere

Imana yaremye ibiremwamuntu, si ama-robot (ibipupe). Yahaye buri muntu ububasha bwo kwihitiramo agakiza cyangwa kukanga. Ariko Bibiliya itubwira neza ko ikuzimu habaho kandi ko hagenewe abazirengangiza nkana kwakira ukuri (Kristo).

Kimwe nuko nanone n’ijuru ribaho ku bahisemo kwakira Kristo ari we nzira, ukuri n’ubugingo. Byose ni ku bw’amahitamo ya muntu. Bibiliya ibisobanura neza igira iti: “Byose ndabyemererwa, nyamara ibingirira akamaro si byose. Byose ndabyemererwa ariko sinzategekwa n’ikintu cyose” (1 Abarinto 6:12).

“Bene Data, mwahamagariwe umudendezo, ariko umudendezo wanyu ntimukawugire urwitwazo rwo gukurikiza ibya kamere, ahubwo mukorerane mu rukundo” (Abagalatiya 5:13).

Ncuti musomyi wacu, tukwifurije guhitamo neza uyu munsi, guhitamo Kristo Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwawe.