Arababaza ati”Mwahawe Umwuka Wera, mutangiye kwizera?” Baramusubiza bati”Ntabwo twari twumva yuko Umwuka Wera yaje.” Ibyak19:2*
1 .iyo uganiriye .n’abantu benshi usanga bameze nkaba bigishwa ba Yohani nubwo bamaze imyaka myinshi bakijijwe ,bakorera Imana ariko usanga iri hame ryo kubatizwa mu mwuka batarisobanukiwe ndetse hari nababyitiranya no kubyarwa n’umwuka.
-Aha dusomye wakwibaza uwo ikibazo kiriho ese ni abigishwa ba Yohani? cg ni Yohani utarigeze abigisha iyi nyigisho ? Iyo usomye Mat3:11 usanga Yohani Ku ikubitiro yarababwiye ko ariwe nteguza ko ababatirisha amazi ariko ko hari undi uzababatirisha umwuka n’umuriro 👉🏻bityo rero byumvikana ko iryo hame ryari ryaravuzwe ariko abantu bakarisiga aho . nuyu munsi Niko bimeze
2. Niki Gitera abantu bo mubihe turimo kutifuza kubatizwa mu mwuka wera ? Ndatekereza ko hari impamvu nyinshi : kubaho mu bukristo bw’imihango ,akamenyero ,kudashaka kumenya ,kudasoma ijambo ry’Imana ,kubona abakoresha impano z’Imana nabi ,kunyurwa n’urwego ruto umuntu ariho rwa gikristo n’ibindi
umwuka wera n’isezerano ku bantu bose nkuko byahanuwe n’umuhanuzi Yoweri mbere ya kristo ho imyaka 830 riti nzasuka kdi kubantu bose umwuka wera si uwabakire gusa ,abashumba gusa,abakomeye gusa ahibwo ni uwabantu bose mungeri zose
waba utarabatizwa mu mwuka wera ? Niba ari yego iyi nyigisho irakureba uyu munsi ufate .icyemezo cyo guhura na mwuka wera .
Ibyak 1:2 “Umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima.
Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk’uw’umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo.Haboneka indimi zigabanije zisa n’umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo.
Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk’uko Umwuka yabahaye kuzivuga.
Uyu ni umunsi utazibagirana mumateka y’isi aho ubuhanuzi bwasohoye ,ibyo abahanuzi bahanuye imyaka myinshi abato ni abakuru bakabivuga bitari byaba Yoweri akabivuga ,Yohani akabivuga ati ndabatiza ariko nyuma yanjye hari undi mubatizo ,Yesu nawe akabisubiramo ati umuntu nanyizera imigezi y’amazi y’umugingo izatemba iva munda ye ayiiiiii,yarangiza agategeka abigishwa be kutava i Yerusalemu bakajya kurindira igitangaza cy’Imana ,bakajya kurindira kuzuzwa ,bakajya gutegereza Imana bakahamara iminsi bari Mumwanya umwe bahuje umutima maze igitondo cyimwe mu museke ngo umuriri ubatungura umeze nkumuyaga ukwira inzu bari bicayemo haboneka indimi Imana ishimwe. buri rurimi rujya kuri umwe wo muribo Bose buzuzwa umwuka wera batangira kuvuga indimi nkuko umwuka yabahaye kuzivuga izina ry’Imana rihabwe icyubahiro .
Abari abanyabwoba baratinyuka bagira imbaraga zidasanzwe zo kuvuga ubutumwa impano zo gukora ibitangaza ziraka Imana ikorana nabo Petro amaze kubasobanurira ibyabaye baramubaza bati dukore iki ati mwihane, mubatizwe mumazi menshi ,namwe ibi mwabonye nisezerano ryanyu nabazabakomokaho
Bene data iri isezerano turarifite niryacu nabazadukomokaho ,umwuka niwo utureshya akatwemeza ko turi abanyabyaha yamara tukihana tugatangira urugendo ariko ntibiba birangiye birakwiye ko dukomeza gusenga twizeye dufite inyota maze Imana ikatwuzuza umwuka wayo
-mu gihe abantu bafashe igihe cyo gusenga abantu bahembuka mwubu buryo bamwe barabatizwa abandi bagahemburwa ,bakuzuzwa ,bakavugururwa ,abakristo benshi mu iki gihe batunze ubugingo businziriye ariko birakwiye ngo dusabe Imana idukangure muburyo bw’umwuka
INDIMI IKIMENYETSO RUKUMBI CY’UWABATIJWE MU MWUKA
-Ijambo ry’Imana ritwereka inshuro zigera muri eshanu abantu babatijwe mu mwuka Bose icyabaranze bavuze mundimi
-Mariko 16:15 Yesu yavuze ibimenyetso bizagendana nabizera ,avuga yeruye ko bazarambika ibiganza kubarwayi kdi ko bazavuga indimi nyinshi . Reka turebe izi ngero eshanu kdi uko tuzireba turibaza ibibazo 2 icya 1mbese uku kubatizwa mu mwuka byari bikurikiranye n”agakiza icya kabiri mbese ababatijwe bavuze .mundimi nyinshi ibi biradufasha kureba ubushake bw’Imana kubizera biki gihe
– ibyak 2:1-4 Abigishwa ba Yesu I Yerusalemu buzuye umwuka wera bavuga mundimi
– ibyak 8:12-16 I Samariya aha I samariya habwirijwe na Philippo abaho bamaze kumva ijambo ry’Imana petro na Yohani nabo bagezeyo ntakindi babasabiye umwuka kdi barabatijwe bavuga mundimi bibiliya ntibyerura neza ariko mwibuke simoni abonye ibibaye ngo yashatse kugura impano y’Imana ifeza
-ibyak 9:17 I Damasko pawulo yamaze iminsi itatu Imana imutumaho Ananiya amurambikaho ibiganza ngo yuzuzwe umwuka wera ngo ibyasaga nkimboneranyi bivaho mureke mbabwire iyo twujujwe ibyo tutasobanukirwa birasobanuka ntagushidikanya ko Sawuli yari yakijijwe mbere yo gusengerwa ,yizeye umwami Yesu akiri munzira atangira urugendo, kdi ananiya akimubona yaramuhamagaye ati sawuli mwene data , bivuze ngo icyatumye Ananiya aza kumureba kwari ukugirango ahumuke kdi yuzuzwe umwuka wera yabatijwe mu mwuka nyuma y’iminsi itatu akijijwe . ibyanditswe ntibivuga neza uko byagenze gusa mu 1 cor 14:18 hatubwira uburyo pawulo yavugaga indimi nyinshi
-ibyak 10 I kayisariya hatubwira ibyabereye kwa koruneriyo ngo petro akivuga ijambo ry’Imana abari aho bujujwe umwuka wera kdi bavuga indimi ,aha ntibyabayeho ko petro yirirwa abarambikahi ibiganza gusa Imana yashakaga kwerekana ko ariyo ibatiza mu mwuka kdi ko n’abanyamahanga bazizera iri isezerano ari iryabo ngirango nibo ba bambere nabatijwe
– ibyak 19:2 mu Epheso abigishwa ba Apolo batari bazi iby’umubatizo w’umwuka pawulo babaza niba barahawe umwuka wera *bagitangira kwizera* ubundi mubihe byashize umuntu iyo yamaraga gukizwa ntakindi yakurikizagaho nugutangira gusengera uyu mubatizo ikaba ariyo ntambwe ya kabiri kuko burya ngo ntamusaza wiga igare abandi baramuseka Niko nko kubwira umuntu umaze imyaka 30 mu gakiza ngo ntubatije pfukama tugusabire mwuka
Muri izi ngero uko ari eahanu nabura enye muri zo tubona ko kubatizwa mu mwuka biza nyuma yo gukizwa ikindi nuko abujujwe Bose bavuze mundimi 👉🏻izi ngero tubonye zitwemeje ko umwizera wese .akwiriye gutera iyi ntambwe nkuko petero bamubajije icyo gukora yababwiye ati mwihane ,mubatizwe mumazi menshi namwe iyi impano izabazaho
Ibisabwa kugirango umuntu abatizwe mumwuka ,umumaro WO kuvuga indimi nyinshi nibindi turaza gukomeza kubiganira Imana y’amahoro ibabatize abatarabatizwa ababatijwe ibuzuze mu izina rya Yesu amina
Past Rwakunda Dominique