UKWIYE KUBA USHAKIRWAHO IBISUBIZO/NDIKUBWIMANA

UKWIYE KUBA USHAKIRWAHO IBISUBIZO

Itangiriro 41.
55 Igihugu cya Egiputa cyose kibabajwe n’inzara, batakambira Farawo ngo abahe ibyo barya. Farawo abwira Abanyegiputa
bose ati “Nimusange Yosefu, mukore icyo abategeka.”
56 Inzara ikwira mu bihugu byose, Yosefu akingura ubuhuniko bwose ahahisha Abanyegiputa, inzara irakomera cyane mu
gihugu cya Egiputa.
57Abo mu bihugu byose bajya muri Egiputa kuri Yosefu guhaha imyaka y’impeke, kuko inzara yari nyinshi mu bihugu
byose.

Nyuma yuko Yozefu anyuze mu nzira nyinshi z’inzitane: gukundwa na se, kwangwa na Bene se bavukana, bakamugambanira
bigera naho bamugurisha, ageze kwa Potifari naho agahura n’intambara ya Nyirabuja, dore anyuze no muri Gereza
arafungwa, mu bwenge n’Umwuka Wera Imana yamuhaye akabikoresha neza arotora inzozi za Farawo,…. yakomeje gukoresha
neza uwo muhamagaro, aguma mu nshingano ze kandi neza.,,,

Dore rero Farawo yeguriye Yozefu igihugu cya Egiputa cyose.
Mu gihe cy’imyaka irindwi y’uburumbuke,,,
Mu bwenge, mu bumenyi bwose afite afashijwe n’Umwuka wera, agize intumbero yo guhunika imyaka (ibisarurwa cg
ibihunikwa) myinshi.
Mu gihe cy’uburumbuke, mu gihe cy’ububyutse, uzajye uzigama impamba izagutungana n’abawe mu gihe cy’inzara.

Ndashaka kugaruka gato ku ijambo rivuga ngo Igihugu kibabajwe n’nzara. (mu mwuka, mu buryo bw’umubiri) mbese
kibabaye mu buryo bubiri,, ariko ukwiye kuba ushakirwaho igisubizo.!

Nyuma y’uburumbuke,,, hagezweho imyaka irindwi y’inzara kandi inzara yageze mu bihugu byinshi.
Ndabibutsa ko Imana ariyo inyuranya ibihe kandi ikagena ibikwiye kubaho mu bihe bitandunye, bityo rero iyo igihugu
kibabajwe n’ibikomeye haba hakeneye banyabwenge bo guhagarara mu cyuho bakagira umumaro mu gihe cyabo, abanyagihugu
bakagira aho babonera ubutabazi.

Niyo mpamvu Farawo yategetse abantu bose gusanga Yozefu, kuko niwe wari ubaye uwo gushakirwaho ibisubizo by’ikibazo
cy’inzara bari bafite. Imana ishimwe ko iba ifite abantu bayo bazagoboka abandi.
Uyu munsi Uwiteka arabwira abantu ko bakwiye kuba abashakirwaho IBISUBIZO,
Muri iki gihe hari aho ubutumwa bwiza butari bwagera kandi Imana irashaka ko abantu bose bamenya ukuri, bakava mu
byo bibwira bibi. Hari abantu baruhijwe n’ibyaha,, abo bakeneye igisubizo kivuye kuri wowe,, hari abantu baruhijwe
n’imibereho, abo nabo baragukeneye.
Ese umuntu ushaka gukizwa yaza kukugisha inama
Mu mbaraga zawe ufite, witinya cyangwa ngo ugire ngo baraguseka ahubwo tanga ibisubizo.
Sinakwirengagiza ko hari igihe umuntu abera abandi ikibazo aho kubabera igisubizo, ugasanga nubwo yitwa ngo ajya
murusengero ariko nta muntu numwe wamukurikira, abaturanyi be yababereye uruzitiro,

Mu butunzi bwawe no mu mibereho yawe, hari nabifuza ko batora utuvungukira tuvuye ku meza yawe, bishwe n’inzara,
kandi nawe hari abo uzi, ndagusaba ngo ubabere igisubizo.
Tangirira aho uri, ukoreshe ibyo ufite, ukore ibyo ushoboye kugira ngo ube ushakirwaho igisubizo.
-Abafite abana babananiye baza kukugisha inama,
-Abafite abagore batumvikana baza kukubaza uko weho ubigenza,
-Abafite abagabo badahuza, baza kukubaza uko mwabigenje kugira ngo mwe mube muhuza,

Haranira kuba uwo bose bifuza kugisha inama.

Uwiteka abidushoboze mu izina rya Yesu Kristo umwami wacu,
Amenn’intambara ya Nyirabuja, dore anyuze no muri Gereza

Amen