Ukwiye kuba umwizerwa no mu tuntu duto

“…Bya byana by’ingunzu byonona inzabibu…” Indirimbo ya Salomo 2:15

Utuntu duto tugaragara nkaho nta kamaro dufite, dushobora kwangiza umubano ufitanye n’Imana.

Ni ingo zingahe zisenyuka kubera ko abashakanye batahaye agaciro utuntu duto? Ni bangahe basezererwa mu irushanwa kubera ko bakoze udukosa duto? Ni bangahe birukanwa mu kizami kubera utuntu duto?

Rimwe na rimwe hari ighe umukristu yigaragaza nk’ubanye neza n’Imana, nyamara hari utuntu tumwe na tumwe yanze gucikaho.

Niba twizera intsinzi, dugomba kwitandukanya na turya tuntu duto tutari mu bushake bw’Imana.

Nidukiranuka no ku tuntu duto, Imana izadushoboza no ku binini. Tuzakura mu kwizera no kumvira Imana, bityo tugere no ku nshingano zikomeye.

“Shebuja aramubwira ati ‘Nuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa shobuja.” Matayo 25:21.

Genzura neza utuntu duto duto tukubuza gukiranukira Imana: twaba uburakari, imico, akantu kose gatuma usuzugura Imana. Twose twiyambure, urebe ukuntu impinduka zikugeraho mu buzima bwawe.