“…Bya byana by’ingunzu byonona inzabibu…” Indirimbo ya Salomo 2:15
Utuntu duto tugaragara nkaho nta kamaro dufite, dushobora kwangiza umubano ufitanye n’Imana.
Ni ingo zingahe zisenyuka kubera ko abashakanye batahaye agaciro utuntu duto? Ni bangahe basezererwa mu irushanwa kubera ko bakoze udukosa duto? Ni bangahe birukanwa mu kizami kubera utuntu duto?
Rimwe na rimwe hari ighe umukristu yigaragaza nk’ubanye neza n’Imana, nyamara hari utuntu tumwe na tumwe yanze gucikaho.
Niba twizera intsinzi, dugomba kwitandukanya na turya tuntu duto tutari mu bushake bw’Imana.
Nidukiranuka no ku tuntu duto, Imana izadushoboza no ku binini. Tuzakura mu kwizera no kumvira Imana, bityo tugere no ku nshingano zikomeye.
“Shebuja aramubwira ati ‘Nuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa shobuja.” Matayo 25:21.
Genzura neza utuntu duto duto tukubuza gukiranukira Imana: twaba uburakari, imico, akantu kose gatuma usuzugura Imana. Twose twiyambure, urebe ukuntu impinduka zikugeraho mu buzima bwawe.
urakoze cyane nshuti. Imana ibidushoboze rwose
Mwene data ndakubwiza ukuri ko Imana yawe itakwifuriza kuba mubanyagisuzuguriro nahato ntanubwo igushaka ishyanga kuko yakuremye mu ishusho yayo , niyompamvu utuntu nka twa tugeso tw’Ubusinzi, urugomo, ubujura, ubusambanyi nutundi ukora uziko wihishe Imbere y’Imana tukuzanira umuvumo ! Nuko rero ubwo imana yacu ibera hose icyarimwe kandi ikaba ntaho wayihisha utwo tugeso twawe! Hitamo uyigane ureke utwo tugucumuza kuko ntacyo uzayiburana. Amen
Icyaha cyose uko cyaba kingana imbere y’Imana n’Umuziro
Ni ukuri Imana iguhe umugisha hari utuntu duto dushobora kutubuza ijuru
Reka dukiranuke gusa Imana izatwongerera ibyo dukena byose
disi utu tuntu abantu benshi bashiduka twanatandukanyije nImana
turakuraaa ugashiduka twabaye ikintu kininii
Imana idushoboze gukiranuka kugato nakaninii