- Shima Imana haba mu minsi myiza cyangwa mu mibi.
“Uri mwiza kandi ugira neza” (Zaburi 119:68a).
Iyo byose bigenda neza, biroroha kumva ko Imana ari nziza. Ariko iyo bikomeye, dutangira kwibaza niba koko Imana ikiri nziza.
Mu gihe byagenze nabi, ujye uhitamo gukomeza kwizera Ijambo ry’Imana aho kwiyumvisha ko yaguteranye.
- Baho nk’ukunzwe.
“Uwiteka yambonekeye kera ati ‘Ni ukuri nagukunze urukundo ruhoraho, ni cyo cyatumye ngukuruza ineza nkakwiyegereza” (Yeremiya 31:3).
Kumva ko udakunzwe, bigira ingaruka mbi ku buryo ubaho. Zirikana ko ukundwa n’Imana cyane. Niba wizera ko urukundo rw’Imana ari urw’ukuri, rwizere kandi ruzaduhindura.
- Wikwita ku buryo abantu bagutekereza
“nk’uko yadutoranirije muri we isi itararemwa, kugira ngo tube abera tutariho umugayo imbere yayo. Kuko yagambiriye kera ku bw’urukundo rwayo ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo ku bw’ineza y’ubushake” (Abefeso 1:4-6).
Imana yaragutanije uba Umwana wayo. Wikwita ku gukundwa n’abantu kuko bo bahindagurika.
- Ishingikirize ku Mana gusa.
“Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena,” (Zaburi 23:1).
Imana yonyine irahagije mu gukemura ikibazo cyawe. Niba uyifite, ufite byose ukuneye. Iyo wizeye uku kuri, bituma udashakira mu zindi nzira. Uba ufite icyo ushaka.
- Baho ubuzima butsinda icyaha.
“Kandi tumenye iki, yuko umuntu wacu wa kera yabambanywe na we, kugira ngo umubiri w’ibyaha ukurweho, twe kugumya kuba imbata z’ibyaha, kuko uwapfuye aba atsindishirijwe ibyaha” (Abaroma 6:6-7).
Imana ishaka ko utagaragaraho icyaha cyangwa igisa na cyo. Ariko ubishobozwa n’imbaraga za Kristo muri wowe. Gusa hari n’igihe gutsinda icyaha bisaba kwaturira mugenzi wawe icyaha.
- Ntugatinye ibigeragezo.
“Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.” (Abafilipi 4:13).
Nta kintu na kimwe Imana igusaba gukora, ngo ikwime imbaraga.
Urugero:
Ushobora gukunda umuntu wese (Matayo 5:44)
Ushobora gushima muri byose (1 Abatesalonike 5:18)
Ushobora kubabarira buri wese (Mariko 11:25)
Ushibora kwirinda ubusambanyi (1 Abatesaloniki 4:3–4)
- Tunganira Imana aho kwita ku bigushimisha.
“Muzabe abera kuko ndi uwera.” (1 Petero 1:16).
Yesu ntiyadupfirye ngo tubeho ubuzima butunezeza, ahubwo ubumunezeza. Uko urushaho gushaka gutunganira Imana bituma ugera ku munezero wuzuye.
- Ha agaciro Yesu kurenza uko ukiha.
“Uwo akwiriye gukuzwa, naho jye nkwiriye kwicisha bugufi” (Yohana 3:30).
Mu bwami bw’Imana, icyubahiro si icyawe, ahubwo ni icyayo. Ha agaciro yesu nka nyirumushinga, wowe uce bugufi.