Muri kamere y’abantu hano ku isi tujya dukunda gushaka kwitiranya Data wo mu ijuru na badata batubyara (ba papa bacu).
Ibyo bishoboka cyane cyane iyo abo batubyara ari inyangamugayo kandi badukunda; bityo ugasanga n’Imana yacu yo mu ijuru dushaka kuyifata mu ishusho nk’iyo tubonamo bapapa bacu.
Ariko nanone, iyo ba papa bacu batubyara batari inyangamugayo cyangwa batuye kure yacu; bishobora gutuma n’Imana tutayibona nk’uko iri.
Uyu munsi, ndabashishikariza kwikuramo ibitekerezo bituma mukeka Imana uko itari. Musenge muyisabe ibiyereke uko iri gusumba uko muyikeka. Mufungure imitima yanyu mwakire urukundo rwayo mu buryo bushya.
Imana ishaka ko muba inshuti by’umwihariko mukagirana umubano wa hafi mu buzima bwawe bwose.
MATAYO 6:9
“Data wa twese uri mu ijuru, Izina ryawe ryubahwe.”
Rev. Sereine Nterinanziza