Mu itangiriro 12: 1, Imana yahaye Aburamu itegeko rirerire. Mu magambo menshi yaravuze iti: «Hambira usage buri muntu wese uzi na buri kintu cyose cyari cyikunyuze ujye mu gihugu nzakwereka.”
Iyo Aburamu aza gucira bugufi ubwoba ntagende, izindi nkuru zose ntizajyaga gusohora. Ntiyajyaga kumva Imana nk’ingabo ye, nk’ingororano ye, kandi nta n’ubwo yajyaga kubona ingororano ye ihebuje kandi ikomeye.
Muri ubwo buryo, iyo Yosuwa atanesha ubwoba bwe ngo yumvire itegeko ry’Imana ngo ayobore abantu bayo mu gihugu cy’isezerano, ari we cyangwa bo ntibajyaga kunezerwa ibyo Imana yari yabateguriye.
Hari imbaraga mu ijambo ry’Imana zikomeza zikatubuza guhora dupfukamira ubwoba ariko kwifuza kwa satani. Dushobora gukora ibyo Imana ishaka ko dukora n’iyo twabikorana ubwoba. Dukeneye guhora tuvuga tuti: «Mana mpa imbaraga. Ibi ni byo wambwiye gukora, kuko ari ubushake bwawe wampishuriye. Ndamaramaje ko ubuzima bwanjye butazayoborwa n’ubwoba ahubwo buzayoborwa n’ijambo ryawe.
Ntabwo buri gihe Imana itubohora “kuva” mu bintu; kenshi “ibitunyuzamo.”
Umwigisha:Joyce Mayer.