Ushobora kwizera abantu bakomeye muvukana bakagutenguha cyangwa ukizera imitungo n’amafaranga bikagushirana nta n’icyo ugezeho nyamara iyo womatanye n’Imana kuko ari yo itanga kandi igashobora byose ntushobora gukorwa n’isoni: Rev KARANGWA John
Ijambo ry’Imana muri Yesuwa14:6 hagira hati:”Abayuda baherako basanga Yosuwa i Gilugali, Kalebu mwene Yefune Umukenazi aramubaza ati “Ntuzi icyo Uwiteka yatuvuzeho jyewe nawe, akabibwira Mose umuntu w’Imana turi i Kadeshi y’i Baruneya? Icyo gihe nari maze imyaka mirongo ine, twari tukiri i Kadeshi y’i Baruneya, Mose umugaragu w’Uwiteka antuma kujya gutata igihugu. Bukeye ngarutse muhamiriza ibyo nari nabonye n’umutima utabeshya. Ariko bene data twajyanye bahisha imitima y’abantu ubwoba, jyeweho nomatanye n’Uwiteka Imana yanjye rwose. Maze uwo munsi Mose ararahira ati ni ukuri igihugu wakandagiyemo kizaba gakondo yawe n’iy’abana bawe iteka ryose, kuko womatanye n’Uwiteka Imana yanjye rwose.”
Ujye womatana n’Imana kubera ko Imana ntivuga nk’abantu, ibyo yakubwiye n’ubwo hashira imyaka 1000 birasohora byanze bikunze kabone n’ubwo abantu bakurwanya bakagerageza no kukwica ntuzapfa kubera ko Imana igufiteho umugambi.
Abantu bashobora kukubwira ibintu bwacya bakaguhinduka cyangwa bakabivanga kubera ko ari abantu babivuze ariko Imana yo, iyo ivuze irasohoza kandi ikurikirana ijambo yakuvuzeho kugeza risohoye.
Imana ntiyita ku kuba waravukiye mu ishyamba, ntiyita kukuba waravukiye mu bitaro bikomeye, ntiyita ku kuba waravukiye mu muvure yo icyo yitaho ni uburyo womatana nayo naho ibindi ni amagambo y’abantu gusa kandi ibyo abantu bakuvugaho ntaho bihuriye n’ibyo Imana ikuvugaho.
Umuhanuzi Yesaya yaravuze ngo umubyeyi yakwibagirwa abana be umugabo akibagirwa umugore we ariko Imana yo ntishobora kwibagirwa umuntu womatanye nayo. Burya Imana ishobora kukubwira ngo izaguha imodoka ufite imyaka 30 bikazasohora ufite imyaka 50 ndetse yenda wowe waranabyibagiwe ariko Imana yo iba ibizi kandi ibizirikana. Ntukarambirwe ngo ucike intege uve ku mwami wawe ahubwo ujye womatana n’Imana mu buzima bwawe bwose.
Umwigisha: Rev KARANGWA John