Uharanire kugira urukundo nk’urw’abakirisitu ba mbere: Past HABYARIMANA Desire

Abakirisitu ba kera bagiraga urukundo yaba hagati yabo ubwabo ndetse no kugira urukundo rw’Imana hahandi bashoboraga no kwitanga bagapfa ariko uyu munsi urukundo rwarazimye, tugire urukundo:Past HABYARIMANA Desire

Ijambo ry’Imana mu gitabo cy’Abaroma 16:3-4 hagira hati:”Muntahirize Purisikila na Akwila, bakoranye nanjye muri Kristo Yesu,  kandi bemeye gutanga imitwe yabo gucibwa kugira ngo bankize. Si jye jyenyine ubashima, ahubwo n’amatorero yo mu banyamahanga yose arabashima.

Ese urukundo rumeze rutya ruracyabaho muri benedata? Muri iyi minsi biragoye gutandukanya umukirisitu n’utari umukirisitu kuko abantu bahugiye mu by’isi abandi bibereye muri za bisinesi abandi bahugiye mu mashuri ariko urukundo rwagiye hehe ko abatubanjirije bagiye batwereka ingero nziza zo kugira urukundo?

Muri iyi minsi urukundo rwarakonje abantu baricana abandi baratemana abandi baracura imigambi mibi yo kwica no kurimbura abantu aho gutekereza icyagirira abantu akamaro ahubwo barashaka ikibarimbura, urukundo rwagiye hehe?

Abizera ba mbere bakoreye Imana barayubaha kugeza ubwo bavuga ngo naho itadukiza tuzayubaha kd izakomeza kuba Imana yacu abandi bemera gucibwa ibihanga kubera gukunda Imana. Izi ngero kuki zitatubera urugero twakabaye twigana?

Abizera bo mu itorero rya 1 bakwiriye kutubera icyitegererezo.

Umwigisha:Past Desire HABYARIMANA