Iyo ikigeragezo cyije kigasanga ufite ubushuti n’Imana urayibwira uti ntabara nayo igahita ikumva ikagutabara, ariko iyo mudafitanye ubushuti nta kintu wayibwira ngo ibashe kukumva: Ev. Aimable NSENGIYUMVA
Sinakubeshya ngo tuzasenga ibigeragezo bye kuza, icyo si ikibazo kuko hariho n’ibigeragezo Imana ikuzanira kugira ngo irebe ubushuti mufitanye ariko iyo uhuye n’icyo kigeragezo ugatakira Imana nayo iyo musanzwe mufitanye ubushuti irakumva ikaza ikaguhumuriza.
Ariko uko uzajya ugenda uba kure y’Imana niko nawe uzajya uyibwira ibyawe ntibyumve vuba kubera ko mudasanzwe muganira, kubera ko usanzwe utayiyegereza ngo uyiterete, ngo uyiguyaguye nibiranira uyiririmbire uyiramye mbese nayo yumve ko uyihesha icyubahiro.
Ibigeragezo ducamo mu buzima bwacu hari ibizaza bigasubirayo kubera ko bizasanga ufitanye umubano n’Imana.
Satani akoresha ibigeragezo agira ngo atugushe cyangwa aduteranye n’Imana, ugatangira kwijujutira Imana, ugatangira kwiganyira ugatangira kuvuga uti Imana ntinyitayeho.
Shaka ubushuti ku Mana, haranira kuba umushuti w’Imana.
Bantu b’Imana ibigeragezo ntibiteguza hari n’igihe ibigeragezo bishira ibindi biza, ariko ndakubwira yuko kubaho n’Imana no gupfa niyo. Uzabinyuramo byose kandi ubisimbuke ntacyo bigutwaye kubera ko uzaba uri inshuti n’Imana.
Haranira kujya ugirana ubushuti bukomeye n’Imana, ugirane imigambi nayo uyinjize muri gahunda zawe iziyobore kandi izigenge.
Umwigisha:Ev. Aimable NSENGIYUMVA