Ufite Isezerano Ryo Kurindwa Ntakangwa N’ikije Cyose!

Mumiraba unyuramo murugendo rw’agakiza menya ko Imana idakiza ibitaramba! Ntasezerano ryo kurindwa ubwato bufite niwowe urifite nubwo aribwo urimo!

Nihagira ibyo uhomba mu buzima, ntibizagukure ku Mana, byihorere bigende ntacyo byavuganye nayo, shima kuko wowe ukiriho kuko Ufite isezerano iyakurokoye izazana ibindi!

Ibyak 27:41,43-44

[41] Ariko bageze mu ihuriro ry’amazi, basekura inkuge ku butaka bwo hasi y’amazi.

Nuko umutwe w’inkuge w’imbere urashinga ntiwanyeganyega, maze uw’inyuma umenagurwa n’imbaraga y’umuraba.

[43] Ariko umutware utwara umutwe ashatse gukiza Pawulo, agwabiza imigambi yabo, ategeka yuko abazi kōga bīroha mu mazi kugira ngo abe ari bo babanza kugera ku nkombe,

[44] n’abandi na bo bamwe bagenda ku mbaho, abandi ku bindi bivuye mu nkuge. Nuko muri ubwo buryo bagera ku nkombe bose barakira.

Nubwo inkuge urimo ubona irimo gushwanyuka, humura iyatangije urugendo niyo ije kurusohoza.

Nubwo ibyo wakoraga birimo kwanga, humura ihamagara ibidahari ikabirema!

Ibintu nibigushiraho ntuzihebe ugifite nyirabyo (Yesu)

 

Pastor Viva,

POWER OF CHANGE MINISTRIES