Zaburi 11:3- Niba imfatiro zishenywe, Umukiranutsi yakora iki?
Muri iki gitondo NIBUTSE iki kibazo numva kigoye gusubiza.
Natekereje ku mfatiro z’abantu nsanga ari ninshi harimo: ubuzima(santé), ubukungu, umuryango, akazi, igihugu, inshuti, urugo cg urushako, etc.
Nibajije ngo mu gihe izi mfatiro zisenyutse umuntu yakora iki?
Nasanze abantu basenye zimwe muri izo mfatiro bajya bakora byinshi: kwiheba, kwimuka, kwiyanga, kwiyahura, guhungabana, kubyakira, kwiganyira…
Wowe usoma iyi nkuru uzi uko wabyitwaramo cg wabyitwayemo!
Maze gutekereza nasanze hari igisubizo kimwe cyonyine gihagije. Dore ngiki:
Imigani 18:10 – Izina ry’Uwiteka ni umunara ukomeye, Umukiranutsi awuhungiramo, agakomera.
Ahandi hose uhungira, ndetse n’ikindi cyemezo cyose ufata ntacyo gihindura.
Kubera kumenya ubu bwihisho, ndakugira inama yo gukora ibi bintu 5 mu gihe imfatiro zawe zasenyutse:
1) Gushaka Imana;
2) Guhungira ku Mana;
3) Gusenga Imana;
4) Kwiringira no kwizera Imana;
5) Kuguma mu Mana;
Mugire umunsi mwiza mwese!
Umwigisha: Dr. Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko