UBWERE BW UMUTAMBYI/Past Desire Habyalimana

UBWERE BW UMUTAMBYI

*Amahoro! Nifuza ko tuganira ku bwere bw’umutambyi*

Iyo usomye igitabo cy’Abalewi hari ibintu by’ingenzi ugomba kugarukaho icya 1 n’uko ubutambyi wari umurimo barobanurirwa, hanyuma Abalewi bo bakomoka mu muryango wa Lewi nk’uko tuwuzi mu miryango 12.

Ikindi twakwibaza mu kureba ubwere bw’Umutambyi nubwo inzu ya Lewi yari yaratoranyijwe ntabwo bose bagombaga kuba abatambyi kuko Imana yabanza kureba niba hatarimo abafite inenge urugero iyo wagiraga inenge imwe muri izi zikurikira ntabwo yemerewa gukora uyu murimo usaba ubwere:

Umuntu wese ufite inenge ntakigire hafi: impumyi cyangwa uremaye ukuguru, cyangwa ubutaraye izuru, cyangwa ufite urugingo ruruta urundi nka rwo, cyangwa uvunitse ikirenge cyangwa ikiganza,
cyangwa ufite inyonjo cyangwa igikuri, cyangwa ufite inenge ku jisho, cyangwa urwaye ubuheri cyangwa ibikoko, cyangwa umenetse ibinyita bito. Ntihakagire umuntu wo mu rubyaro rwa Aroni umutambyi ufite inenge, wigira hafi ngo atambe ibitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n’umuriro. Kuko afite inenge, ntakigire hafi ngo atambe ibyokurya by’Imana ye. Abalewi (21:18-21)

Nubwo yabaga afite izi ndangagaciro zisabwa nabwo yabanza kwiyeza mbere y’uko akora umurimo, aha twavuga nk’imyambaro yagombaga kuba igaragaza ubwere bw’ Imana ifite n’igisobanuro ku murimo akora.
Ibyo afungura nabyo byagombaga kuba bitoranyijwe akirinda ikintu cyose gihumanya nk’inzoga, inyamaswa hari izo batari bemerewe kurya.

Aha ndashaka kugaruka ku bintu bibiri:
Ese tuzi ko natwe turi abatambyi mu bwami bw’Imana?

Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza. (1 petero 2:9)

Ikindi tugerageza ku baho ubuzima bwo kwera? Iyo urebye ubuzima bw’abakristo burababaje ntabwo bazi abo baribo nta nubwo bazi Imana bakorera. Mu kwezi gushize nari mu gihugu cya Israel narebye ubuzima bwo kubaha Imana abayahudi batazi Yesu babaho nsanga baturusha kure kumenya Imana usibyeko nabo baturebye mu minsi mike twamaranye abatinyutse bakatubwira ngo mwaribeshe ko muzi Imana ariko inyifato (ingeso) twababonanye ntizikwiriye abavuga ko bayizi.

Uziko abarokore aribo bantu batinyuka kujya kuruhimbi bakabwiriza babesha, ubuzima bwabo butarigeze buhinduka. Ibyo tuvuga biramutse bisa n’ibyo dukora hakizwa benshi. Agakiza kataratubuza kubesha, gusambana, kwiba, kwangana, guhimbira abandi ibinyoma, ubwibone, gucira abandi imanza kuko yenda tudahuje imyumvire , kwangana Abagalatiya 5:19-21 dukwiriye kongera gusubiramo tukareba ko twakijijwe koko tugatera intambwe zose za ngombwa zo gukizwa kugeza ubwo tuzagira umutima nk’ uwari muri Kristo Yesu amen

Ntucikwe n’igice gikurikiraho……………………………….

Pastor Desire@agakiza.org