Ubwato utanga amahoro arimo abantu nta kibahungabanya – Ev. Ndayisenga Esron
Mk 4:38-41
[38]Yari asinziriye aryamye ibwerekeza, yiseguye umusego. Baramukangura baramubaza bati “Mwigisha, ntubyitayeho ko tugiye gupfa?”
[39]Akangutse acyaha umuyaga, abwira inyanja ati “Ceceka utuze.” Umuyaga uratuza, inyanja iratungana rwose.
[40]Arababaza ati “Ni iki kibateye ubwoba? Ntimurizera?”
[41]Baratinya cyane baravugana bati “Mbega uyu ni muntu ki, utuma umuyaga n’inyanja bimwumvira?”
Hallelujah,
Nshuti ikintu nshatse kuvuga kuri aya manywa ni ukubabwira ngo amahoro dufite ni ya yandi dushobora kugira no mu gihe abandi batekereza ko ntayo dufite cyangwa se nta yahari mu bigaragara.Ariko umwanditsi umwanditsi umwe yaranditse ngo nzajya ndyama nsinzire niziguye kuko undengera ari bugufi. Nawe rero humura.
Mukomeze mugire umunsi mwiza
Ev. Ndayisenga Esron