Ubuzima bwo Kwizera Imana – Ev. Nshizirungu Jean Marie vianney
Abantu benshi bararushye ariko Ijambo ry’Imana ni Ubuzima. Kubaho twiga ijambo ry’imana bidusubizamo ibyiringiro. Kuko Uwumva amagambo y’Imana akayakomeza ameze nk’inzu yubatswe ku rutare kuko imvura iragwa imivu iagatemba ariko ntibigire icyo bitwara iyo nzu nkuko tubisoma mu butumwa bwiza bwa matayo ibice 7 guhera ku murongo wa 24.
Niyo mpamvu uyu munsi nejejwe no kubaganiriza ku ijambo aho turi buganire ku ijambo rifite intego igira iti: UBUZIMA BWO KWIZERA IMANA.
Muri iri jambo turarebera hamwe:
1.Icyo kwizera ari cyo ( Abaheburayo: 11:1-40)
2.Impamvu dukwiriye kwizera Imana ( Yohana:3:16)
3.Akamaro ko kwizera Imana (Daniel:13:17-18 )
4.Ingorane zizanywa no kutizera Imana.( Kuva 11:4-6
1. Kwizera ni ubuzima nk’uko umwanditsi w’igitabo cy’abaheburayo yabigaragaje mu bisobanuro birambuye no mu ngero nyinshi yatanze mu gice cyaho cya 11 aho agaragaza ko kwizera ari ukumenya rwose ibyiringirwa tudashidikanya ko bitazaba ko kandi ariko kuduhamiriza ko ibyo tutareba ari iby’ukuri.
Urebye wasanga abantu bose babaho mu kwizera ariko ukwizera kwabo kukaba Atari ukwizera Imana rurema ahubwo biyizera cyangwa se bafite ibindi bizera, bityo ubuzima bwabo bukajya mu kaga kuko ibyo bizeraga bitari bikwiriye kwizerwa. Twebwe rero dukwiye kwizera Imana nzima, Imana y’urukundo, Imana y’ inyembabazi kugirango ubuzima bwacu bube bufite guaranti y’ubugingo.
2.Mu byukuri nk’uko twabibonye umuntu wese abaho mu kwizera ariko bigatandukanira mu byo abantu bizera, twebwe rero nk’abakurikiye inzira y’agakiza duheshwa na Kristo yesu dukwiye kwizera Imana yonyine kuko yadukunze kuva cyera isi itararemwa kugeza aho yohereje umwana wayo Yesu Kristo kugirango umwizera wese ataraimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho (yahana 3:16). Iyi akaba ari nayo mpamvu nyamukuru ituma dukwiriye kwizera Imana Kuko muri kamere yayo ni URUKUNDO.
3.Iyo dusomye mu gitabo cy’umuhanuzi Daniel (13:17-18) tuhabona inkuru itangaje y’abasore bizeye Imana natwe dukwiye gufatiraho urugero kuko nta wizeye Imana Ngo Imuhemukire. Ikibazo rero kiba iyo umuntu agize gushidikanya nk’uko byagendekeye petero ubwo yashidikanyaga ari kugendara ku Nyanja maze agatangira kurohama. Kwizera bifite inyungu nyinshi .
4.Kutizera byo rero Bizana ingorane nk’izo byazaniye Umwami wa Egiputa ubwo yanganga kurekura ubwoko bw’abayisiraheli agakomeza kwiyiringira no kwizera imbaraga ze. (Kuva 11:11-4-6)
Muri macye duhuje ibiboneka muri iyi mirongo yose twumva neza ko dukwiye kubaho twizeye Imana kuko bizadufasha kunyura mu ngorane nyinshi duhura nazo buri munsi kandi tukabaho twishimye ndetse bikazadufasha no kugera mu bugingo buhoraho.”
Ev. Nshizirungu Jean Marie vianney