Ubutunzi bwawe buri he?

Urubyiruko rwinshi muri iki gihe rurimo kubakira ubutunzi bwarwo ku bintu bifatika kuko rutekereza ko umunezero uhishe mu gutunga byinshi. Hirya no hino kandi mu Nguni zose z’ubuzima hari abantu batishimye ubuzima babayemo bita ko ari ubukene.

Ikintu abenshi birengagiza, nuko nubwo bavuga ko bakennye; ariko muri ikigihe nuko bibagiwe ko n’ubundi turi mw’isi aho abantu barimo kubaho mu buzima bwo ku rwego rwo hejuru kuburyo butigeze bubaho ugereranyije n’ibihe bya cyera.

Gusa, ku rundi ruhande, hari ibigo byinshi by’ubucuruzi birimo guhangana  bishaka umuti w’iki kibazo. Ariko turacyafite ubukene, ndetse ibigo bitandukanye baracyagerageza gushaka uburyo bwo gukemura iki kibazo; ariko abantu ntibanyurwa.

Turacyifuza byinshi, turacashaka byinshi. Ariko Yesu yaravuze ngo, “Nta wucyeza abami babiri kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimubasha gukorera Imana n’ubutunzi (Matayo 6:24). ”

Arababwira ati “Mwitonde kandi mwirinde kwifuza kose, kuko ubugingo bw’umuntu butava mu bwinshi bw’ibintu bye (Luka 12:15).”

Umunyamerika w’umwarimu akaba n’umunyamategeko witwa Adolf Berle, mu bushakashatsi bwe yagaragaje ko ubukire rimwe na rimwe butuma umuntu ashobora kuba mu bwigunge, mu bwoba, cyangwa akaba mu bwoba. Akenshi ibyo bikaba biterwa n’uko ubutunzi aba yaburutishije Imana; muri make ubutunzi nibwo aba yagize ikigirwamana.

Ushobora gutunga  byinshi ariko ugahora uahagaritse umutima kubera amadeni ya banki, abajura bashobora kukwiba, cg uhora utekereza ko igihe cyose wahomba. Gusa, ibanda ryo kubaho unezerewe mu butunzi bwawe (bwaba buke cyangwa bwinshi) ni ugukunda Imana no kuyiringira.

“Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho inyenzi n’ingese zitaburya, n’abajura ntibacukure ngo babwibe (Matayo 6:20).