Amakuru meza igihe cyose atunga uyafite, akamurinda kwiheba.
Iyi ni imwe mu mpamvu zituma Imana itubitsa Amakuru y’ibyo izadukorera bitaraba ngo adufashe kunyura mu minsi mibi kuko aduha ibyiringiro byuzuye.
Yesa50:7 Kuko Umwami Imana izantabara nicyo gituma ntamwara, nicyo gitumye nkomera mu maso hanjye hakaba nk’urutare kandi nziyuko ntazakorwa n’isoni.
Ibyatuma umwara ni byinshi, ariko kuko uzi neza amakuru yo gutabarwa Imana yakubwiye bitume ukomera.
Ubunini no gukomera kwawe ntibyubakiye kukuntu ugaragara hanze aha muri sosiyete, ahubwo bishingiye ku mabanga ufitanye n’umuremyi wawe n’urugero uyizeraho.
Menya ko ibyo ubona unyuramo birarema ubuhamya kuko byo ubwabyo ntacyo bishobora kugutwara.
Komera shikama wicika intege Yesu ukurimo, agira uko abigenza bikemera!
Rom 3:1-2
Nuko Abayuda barusha abandi iki? Cyangwa se gukebwa kumaze iki?
Abayuda babarusha mu buryo bwose. Irya mbere ni uko babikijwe ibyavuzwe n’Imana.
Uzi icyo ashaka ntafata icyabonye, Uzi aho ajya Ntakurikira uje wese. Shikama ku makuru meza Imana yakubikije kuko arizewe
Pastor Viva
POWEROFCHANGEMINISTRIES