Ubusobanuro bw’imibare ikoreshwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe/Rev. Mugiraneza Jean Baptiste

Ubusobanuro bw’imibare ikoreshwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe

Umubare 3 uvuga ubutatu bwera bw’Imana.

Umubare 3,5 ni kimwe cya kabiri cya 7 uvuga ukutuzura, umubabaro, ikigeragezo, akarengane.

Umubare 4 uvuga isi yose (le monde entier) ahandi uvuga imfuruka enye z’isi (Les 4 points caridinaux).

Umubare 6 ugereranywa n’ibituzuye cg ibidatunganye (imperfection) ukaba unyuranye na 7.

Umubare 7 uvuga ubwuzure (perfection) ugaragara inshuro 54 mu gitabo cy’Ibyahishuwe.

Umubare 12 uvuga ihuriro imiryango cumi n’ibiri ya Isiraheli ubwoko bw’Imana yatoranije ahandi uvuga abakristo bahamagawe Uhereye ku ntumwa 12 ukageza ubu.

Umubare 666 ugereranywa n’ikibi (le mal) uboneka mu gitabo cy’Ibyahishuwe 13:8 icyo gihe abakristo bari mugihe cya akarengane Yohana yaba yarashakaga kuvuga NERON CESAR. Atinya kuvuga umwami w’abami w’i Roma. Hari andi amazina menshi yagiye agaragaramo Umubare 666 ex. Hitler, Vicarius Fil Dei igaragara ku ngofero ya Papa no muri kashe ya Vatican,…
Umubare 1000: uvuga abantu benshi utabasha kubara).

Umubare 144000 uhwanye (12x12x1000= 144000) umubare w’abantu benshi utabasha kubara bari mu ijuru.

Inyanja y’ibirahure:

byerekana ko igereranywa n’abaturage bose batuye isi.

Ikagaragaza itandukaniro ry’abera n’Imana umuremyi wabo kubera ko abera bagihura ni akarengane n’ibibagerarageza ariko Imana yo ihora mumutekano utagerwa. Inyanja y’ibirahure Ikaba none bisobanura ukwera guhamye gutandukanye nukuzanwa n’amazi kuko Imana yera yejesha abantu bayo Amaraso ya Yesu Kristo.

Iyi nyanja igereranywa nanone n’igikarabiro cy’umuringa cyabaga mu kibuga cy’ubuturo bwera ndetse no kurusengero rw’i Yerusalemu. Mbere y’uko abantu binjira barabanzaga bagakaraba bivuze kubanza kwiyeza mbere yo kwegera ahera.

Umwigisha: Rev Mugiraneza J. Baptiste