Ubusobanuro bw’ijambo ukwera/Rev Mugiraneza J BAPTISTA

*Ubusobanuro bw’ijambo ukwera*

Iri jambo ukwera rituma wumva andi magambo akurikira: *ubwere*, *kwezwa*.

Bibiliya ntagatifu ikoresha ijambo ubutungane, ariho hava imvugo yo kuba intungane.

Bibiliya y’Igiheburayo ikoresha Ijambo *”kadhosh”* (Holiness, ukwera) riva ku ijambo *”kodhesh”* (holy, uwera). Iri jambo muri Bibiliya y’ikigiriki ni *”hagios”*.
Iri jambo barikoreshaga bashaka kuvuga uwashyizwe ku ruhande (separation) uwashyizwe ku ruhande kubera Uwiteka.

Mu Isezerano rya Kera abashyirwaga ku ruhande bari aba bakurikira:Abatambyi; umuhanuzi; umwami n’umunaziri.
Ubu mu Isezerano Rishya Abizera bose baratoranijwe (2 Petero 2:9).

Ubusazwe Uwera (holy) ni Uwiteka (Abalewi 19:2).
Nta muntu wera ubaho ahubwo agira ukwezwa (sanctification); icyo gihe kwera kwe agukura k’Uwiteka.

Iyo Imana isaba abantu bayo kuba abera iba ishaka ko biyeza bakitandukanya n’ibyabanduje cg n’ibishaka kubanduza cg *kubahumanya* mu buryo bw’umwuka n’umubiri n’ubugingo no mu mitekerereze (in spiritual, physical, soul and psychological).

Iyo Uwiteka yavugaga ngo “muzaba abera” yababwiraga naho bazakura uko kwera

kuko Ndi Uwera (Abalewi 11:44; 19:2; 1 Samweli 2:2; Yesaya 52:10). Aho bagukuraga ni k’Uwiteka.

Urugero rudufasha kubyumva: Ukwezi ntabwo kugira urumuri. Ahubwo Urumuri rw’ukwezi ruturuka ku zuba. Bivuze ko izuba ritavuye ukwezi nako ntikwamurika.

Uku niko kwera k’umuntu bimeze. Uko afite s’ukwe ahubwo agukura ku Mana Yera.
Kubw’ibyo bisaba umuntu guhora yegera Imana.

Icyo umuntu atagira impaka nuko kwera k’umuntu ari uko akura k’Uwera (Uwiteka). Niyo mpamvu Abisiraheli bagomba gutanga ibitambo n’amaturo yo guhumanuka.

Uku kwera kw’Imana niko kwemeza umuntu ko ari umunyabyaha (Yesaya 6:3).
Niyo mpamvu umwanditsi wa Zaburi 24:3 yibaza uzahagarara ku musozi wera w’Uwiteka. Nyuma asobanura uko azaba ateye (Zaburi 24:4-).

Mu Isezerano Rishya kugira ngo umuntu yezwe agomba kwizera igitambo cya Kristo k’umusaraba akezwa n’amaraso ye.(1 Petero 1:18-21).

Amategeko areba no kwezwa kw’ibyo kurya* (Abalewi 17 :1-15)

2.1 *Aho bagombaga kubagirira amatungo.*

Uwiteka yategetse Abisiraheli kutagira ahandi babagira amatungo atari imbere y’ihema ry’ibonaniro (Abalewi 17:1-7).

Twakwibukiranya ko iri tegeko barihawe babambye amahema mu butayu.

Uwabagiraga ahandi yarahanwaga kuko yabaga atumviye. (Abalewi 17:4).
Byari uburyo bwo kubamenyereza gutamba kuko nyuma byaje guhinduka ntibabagire ku muryango w’ubuturo bwera.

2. 2. *Amategeko y’uko bagenzaga amaraso* (17:8-16).
Bari babujijwe kurya amaraso (17:10) uwayaryaga yagombaga gukurwa mu muryango.
Amaraso yari agenewe gusukwa ku gicaniro. Ikindi nuko ubugingo bw’inyama buba mu maraso (17:11).
Niyo mpamvu nta muntu wari wemerewe kuyarya niyo yaba umunyamahanga (17:12).
Amaraso niyo yakuragaho ibyaha. Niyo mpamvu iyo amaraso atabonekaga kubabarirwa ibyaha ntibyashobokaga (Abaheburayo 9:22).

Ikindi bari babujijwe kurya n’intumbi (17:15-16).

Muri iri tegeko harimo no kurinda ubuzima bwabo kugira ngo batanduzwa nikipfishije.

Bagombaga kubaho mu buryo butandukanye n’andi mahanga, bakirinda gushakana nabo*(Abalewi 18:1-30)

3.1. *Kwirinda ingeso z’abanyakanani*(18:1-5).

Impamvu Imana yabujije ingeso z’abanyakanani nuko bari bafite ingeso mbi.
Imana yarabihanangirije ngo bazirinde. (18:5).

3.2. *Abo umugabo azirana kuryamana nabo* (18:6-23).

Umuntu yagombaga kwirinda mwene wabo wa bugufi uri muri aba bakurikira:
Nyoko,
Muka so,
Mushiki wawe,
Umukobwa w’umuhungu wawe cg umukobwa wawe,
Umukobwa wa muka so,
Nyogosenge,
Nyoko wanyu,
So wanyu n’umugore we,
Umukazana wawe,
Umugore wanyu,
Umukobwa w’umuhungu wawe cg Umukobwa we,
Mwene se w’umugore wawe, (18:6-18).
Ikindi bagombaga kwirinda kwegera umugore akiri mumuhango w’abakobwa (18:19).

Ntugasambane na muka mugenzi wawe (18:20).

Bagombaga kwirinda gutambira abana babo ikigirwamana cya Moleki (18:21).

Imana yababujije gutingana (homosexuality) ni ikizira (18:22).
Imana yababujije kuryamana n’itungo cg inyamaswa, umugore n’umukobwa nabo bari babujijwe guhagarara imbere y’itungo ngo baryamane naryo (18:23).
*Ibi nukuvanga ibidahuye.* niko Imana yababwiye.

3.3. *Ingaruka zo gukora Iby’ Imana yababujije*(18:24-30).

Icya mbere byari uguhumanya Igihugu.

Mubyo Imana Imana yahoye amahanga Abisiraheli barimbuye n’ibi byaha bivugwa aha.

Ibihugu byabo byari byanduye ibyo bihugu biruka abari babituyemo (18:25).
Abisiraheli nabo babwiwe ko nibitwara nkabo basimbuye nabo igihugu *kizabaruka*(18:28).
Imana ihanira icyaha umuntu ku giti cye, ishobora guhana umuryango wose kubera icyaha (family), itorero n’igihugu.

Niyo mpamvu buri gihe haba hakenewe abo guhagarara mucyuho.
Ibi bisaba ko abantu bubaha Imana bareka kwizirikana bonyine ahubwo bagasengera n’abandi ndetse n’igihugu cyabo cg n’icyo babamo. (1 Timoteyo 2:1-2).

*Amategeko y’uburyo bwose*(Abalewi 19).

Aya mategeko tubona muri iki gice yafashaga Abisiraheli kubaho mubuzima Imana yishimira.

Imana yabategetse kwirinda ibintu bitandukanye kugira ngo babe abera.
Nibyiza ko umuntu afata umwanya agasoma iki gice cya 19 cyose kuko kirimo inyigisho zafasha umuntu kugira ibyo yitondera.
Urugero ni nkaho babuzanya kwikeba k’umubiri (tatuwaje) Abalewi 19:28.

*Umusozo.*
Ibi bice bitatu 17;18 na 19 by’igitabo cy’Abalewi bitwigishije ko Abisiraheli bagombaga Kwerezwa Uwiteka.

Imana ibategeka ibi tumaze kubona bari mu butayu.
Bavuyemo bageze mu gihugu hari amwe muri aya mategeko yagiye asubirwamo hari n’ayandi yakomeje. Urugero nuko baje kwemerwa no neho kubagira itungo ahatari kumuryango w’ihema ry’ibonaniro. (Gutegeka kwa Kabiri 12:15).

Muri icyo gihe hari amategeko yakomeje kubahirizwa cyane cyane ajyanye n’uburyo bagombaga kubaho bubaha ubuzima kandi birinda ibyabwangiza.

Kubizera Pawulo avuga ko ibyo turya n’ibyo tunywa cg ikindi kintu cyose dukora tugomba kubikorera guhimbaza Imana (1 Abakorinto 10:31).

Ikindi twacaho akarongo nuko icyaha ari kibi umuntu agomba kugerageza kukiyambura kuko cyangiza nyir’ikugikora, kikangiza umuryango we n’Itorero ndetse kikangiza n’igihugu.

Imana idufashe *Tube abera mu ngeso zacu zose (1 Petero 1:15).*

Murakoze Imana ibahe umugisha.

Rev Mugiraneza J Baptista