Uko byamera kose, buri wese agira ikintu cyangwa umuntu yiyeguriye. Niba utariyeguriye Imana, uziyegurira ibitekerezo cyangwa ibyifuzo by’abandi, uziyegurira amafaranga, cyangwa ubusharire, ubwoba, kwiyemera kwawe, amarari y’uburyo bwose cyangwa kamere yawe. Waremewe kuramya Imana, nutayiramya uziremera ibindi (bigirwamana) uzegurira uzuzima bwawe.
Ufite umudendezo wo kwihitiramo ibyo wiyegurira, ariko ntabwo ufite umudendezo wo kwirinda ingaruka z’uko uhitamo. E. Stanley Jones yaravuze ngo “ iyo utiyeguriye Kristo, uba wiyeguriye ubuzima bw’akajagari.”
Kwitanga ukiyeguRira Imana si bwo buryo bwiza bwo kubaho, ahubwo ni bwo buryo bwonyine bwo kugira ubuzima nyabuzima. Nta yindi nzira uzabona. Ibindi abantu bagerageza bijyana mu mibabaro, kwicuza no kwizanira akaga.
“…ahubwo mwitange mwihe Imana nk’abazuke, n’ingingo zanyu muzihe Imana kuba intwaro zo gukiranuka.” Abaroma 6:13
Pastor Rick Warren.