7. INZOZI / Past Gatanazi Justin
Uyu munsi tugeze ku munsi wa gatandatu tuvuga uburyo 11 Imana ijya ivuganiramo n’abantu , tukaba tumaze kubona uburyo butandatu , uyu munsi tugeze ku buryo bwa karindwi .
Ubushize twabonye ko Imana ijya ivuganira na twe mu iyerekwa bikaba bishobora gusa no kureba filime .
Twabonye kandi ubundi buryo bwa gatandatu aho umuntu ashobora kugira uruhari mu biri kuba cyangwa agasa n’urota ariko atari ukurota. Twabonye ko bishobora kumera nko gukina filime cyangwa umukino ariko uri kumwe n’abandi .
Icyo dukwiriye kuzirikana cyane si uburyo Imana ikoresha ivugana na twe ahubwo ni ubutumwa Imana iba irimo iduha mu gihe irimo ivugana na twe .
Reka dusome ijambo ry’Imana riri buze kudufasha gusobanukirwa uburyo bwa karindwi ari bwo : INZOZI .
Imana ivuga rimwe , ndetse kabiri nubwo umuntu atabyitaho .Mu nzozi mu iyerekwa rya nijoro, Igihe abantu bashyizweyo, Basinziriye ku mariri yabo. Ni ho yumvisha amatwi y’abantu , igashyira ikimenyetso ku byo ibigisha , kugira ngo igamburuze umuntu mu migambi ye , ngo imaremo umuntu ubwibone bwe buhishwe . Yobu 33: 14-17
Akibitekereza , Malayika w’Umwami Mana amubonekera mu nzozi ati ” Yosefu mwene Dawidi , witinya kurongora umugeni wawe Mariya , kuko imbuto imurimo ari iy’Umwuka Wera .” Matayo 1:20
Abantu benshi bakunze kwirengagiza ko Imana ishobora kuvuganira n’Umuntu mu nzozi ariko Bibiliya ihamya ko Imana ishobora kuvuganira n’Umuntu mu nzozi kandi ikamuha ubutumwa bukomeye bw’ibintu bishobora kuzaba ndetse n’ubutumwa bushobora kumukiza ibyago aramutse yumviye inama z’Imana.
Ntabwo rero dukwiriye gufata inzozi nk’ibintu bisanzwe niba twarakiriye Kristo nk’Umwami n’Umukiza ahubwo dukwiriye kugenzura niba Imana yavuganye natwe kuko inzozi zose zidaturuka ku Imana nkuko turi buze kubibona.
Inzozi zishobora kuzanwa n’Imana ishaka gutanga amakuru y’ingirakamaro ; ni nkaho hari ikintu kiba gikuweho hagati y’umuntu n’ijuru ; noneho umuntu urimo kurota akaba ashobora kureba inyuma y’icyari cyimukingirije mu isi y’ Umwuka .
Inzozi zenda gusa n’iyerekwa kureba ibintu na we ufitemo uruhari uretse ko zo ziza umuntu asinziriye .
Bibiliya igaragaza uko Imana yagiye ivuganira n’abantu benshi mu nzozi.
Niba dushaka kugira amahoro , gukoreshwa n’Imana no kugendana na yo ntabwo dukwiriye kwirengagiza Imana mu gihe cyose ishaka kugira ikintu ivugana natwe .
Mu mirongo twasomye Elihu yaravuze ngo Imana ivuga rimwe ndetse kabiri ngo nubwo umuntu atabyitaho kandi wibuke ko uyu Elihu ko Imana itamunenze nk’izindi nshuti za Yobu yagoretse iby’Imana nkuko bigaragara mu gice cya 42: 9 .
Urumva ukwiriye kuba umuntu utita ku bintu Imana irimo kukubwira kandi wiyita umukozi wayo ndetse n’Umwana wayo ? Ubyaye Umwana ntagutege amatwi wakumva umeze ute? Ubyaye Umwana ntiyite ku byo umubwira wamukorera iki ? Wakumva umeze ute ? Ukoranye n’umuntu utita ku byo umubwira akabyirengagiza wa mukorera iki uri shebuja cyangwa umukoresha we ?
Imirongo twasomye mu gitabo cya Yobu igaragaza ko Imana ijya yigisha abantu mu nzozi . Urumva ukeneye kwigishwa n’Imana . Hari umuhanga wakurusha ubwenge uramutse wemeye kwigishwa n’Imana ?
Twabonye ko kandi Imana ijya igamburuza imigami y’abantu mu nzozi , yaba twe cyangwa abandi.
Wabonye mu butumwa bwiza bwa Yesu Kristo uko bwanditswe na Matayo 1 uko Imana yagamburuje Yosefu igihe yafashe icyemezo cyo kutarongora Mariya kandi bwari ubushake bw’Imana ? Uko ni ko natwe ijya itugamburuza mu nzozi iyo tuyobye tugiye gukora ibyo irashaka mu gihe ibitekerezo byacu byatuyobeje . Mu gice cya kabiri wabonye uko Imana yahishuriye Abanyabwenge uburyarya bwa Herode , ubugome n’umugambi wo kwica ikabikora mu nzozi ndetse ikabagira inama . Natwe iyo tubaye maso mu nzozi Imana iduhishurira imigambi y’abaturyarya , n’ubugome bwabo kandi ikatugira inama y’icyo twakora .
Wabonye muri iki gice twavuze uko Imana yahishuriye mu nzozi Yosefu na Mariya umugambi w’ubugome wa Herode wo kwica Yesu n’ukuntu yabagiriye inama yo kumuhungishiriza mu Misiri ? Uko niko Imana ijya ivugana natwe ikadukiza imigambi ya Satani n’Abadayimoni iyo twemeye kuyumvira. Ndakwibutsa ko ibi byose ni ibintu byabereye mu nzozi kandi byagize umumaro ukomeye cyane .
Ntabwo dukwiriye kuba abantu bapfa gutesha agaciro inzozi .
Gusa inzozi zirimo amoko atatu : Hari inzozi ziva ku Mana , Hari inzozi z’imiruho mu gihe umuntu yongeye kurara mu bintu yiriwemo kandi izi zifasha umuntu kuruhuka mu bwonko. Hakaba hari n’inzozi zidafite icyo zivuze .
Niyo mpamvu dukwiriye gusenga kugira ngo tumenye iz’iturutse ku Mana .
Dusenge kugira ngo tube abantu bamenya imvugo y’Imana kandi twihane niba hari aho tutahaye agaciro ibyo Imana yatubwiye ndetse naho twabyirengagije.
Imana iguhe umugisha.
Wari kumwe na Mweneso muri Kristo Yesu GATANAZI Justin