Ubuntu bw’Imana – Ev. Muhunyeri Evariste
“Turasoma mu rwandiko rwa Abefeso,1;2
Ubuntu bube muri mwe n’amahoro biva ku Mana Data wa twese no ki Mwami wacu Yesu Kristi
Turavuga ijambo :”UBUNTU BW’IMANA“
-Ubuntu bw’Imana nibwo bwatumye imitima yacu yemera ubutumwa bwiza
-Ubuntu bw’Imana bwaduhaye Idantite nshya ,turi abana b’Imana Yoh.1:12
-Ubuntu bw’Imana bwatumye tuba abo turi bo none, no mubizima busanzwe turiho turahumeka Imana yacu Ishimwe cyane.
Uru rwandiko umwanditsi ni Paulo nk’uko abyivugira (Abef.1;1)
Uru rwandiko ruri Mu nzandiko 4 zitiriwe inzandiko zo muri Gereza
Yarwanditse Ari I Roma ubwo Yari afungiye yo Ku nshuro ya mbere hari mu mwaka wa 62 NK.
-Yandika Yari afite intego ebyiri
1-Kwita kubibazo by’imyizerere
2-Kwigisha ku mibereho ya gikirisitu.
Kubera ibibazo byabaga hagati y’Abayuda n’Abizera b’Abanyamahanga
Abereka uburyo Yesu yaje kugirango;ABUNGE ABARI AMAHARA KUBIRI ABAHINDURE KUBA UMUNTU UMWE Abef.2;13-16
Pawulo yifurije Abefeso neza ATI Ubuntu bube Kiri MWe n’amahoro nanjye ndabubifurije
Kdi akomeza ayishimira nanjye ndayishimiye
-Ubuntu bw’Imana yacu Niki?
Ni uruhururane rw’ingabire Imana iduhera muri Kristo Yesu
Ngo bidufashe gutahura ubwiru bw’ibyo idushakaho ndetse no kubyitwararika
Turonka imigisha yose y’umwuka yo mu ijuru (Abef.1:3) Ndetse no mu by’ububu bugingo bwa none tubironka kubw’ubuntu bw’Imana (Umubwiliza 5:8)
-Umuririmbyi w’105 mu Gakiza yarabuvuze ati buratangaje nibwo bwankuyeho imigozi
-uwa 60 muza Agakiza Nawe ati :Ubuntu bw’Imana buradukwiriye atii:bunzemo
-tukabona kdi umudiakoni Filipo mugitabo cy’byakozwe n’Intumwa.6:8
Yabashishije gukora umurimo w’Imana no guhamya kubera Yari yuzuye Ubuntu bw’mana nabandi benshi
Dusoze dusenga dutya; Mana Data watwese Ubuntu bwawe butuzemo Mu izina ryaYesu Kristo Amen