Ubumwe bw’abana b’Imana
Nanjye mbahaye ubwiza wampaye ,ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe Yohana 17:22
Ijambo. Ubumwe n’ijambo rikoreshwa cyane mumpande zose ariko rikagira imbaraga cyane noneho kurikoresha munzu y’Imana cg mubana b’Imana,abagiye bakoresha ubumwe .bagiye bagera kubintu bikomeye haba muburyo .bw’umubiri ndetse no mu mwuka
– Satani ntakunda ubumwe kimwe mubyo akora n’ukudutandukanya n’Imana ubundi akadutandukanya n’abandi
Imana ikorera mubumwe
Guhera mu itangiriro tuhasanga ubumwe aho Imana ivuga ngo tureme umuntu ase natwe byumvikana ko Imana yakoreshe ijambo *tu*
inkuru z’ab ‘i Baber murazizi mwarazisomye nubwo intego yabo itari nziza ariko ubumwe bwabo bwari bwageze kure
Bibiliya itwereka ubumwe ,ubufatanye ,ubwuzuzanye ,ukuzamurana,ukuzuzanya ,guhana ibitekerezo ,byagiye bibaho bigatuma umurimo w’Imana utera .imbere
bibiliya itwereka kdi abandi bagiye birwariza bagakora bonyine bakanga inama n’ibitekerezo byabandi .ingaruka bahuye nazo turaza kubyunguranaho ibitekerezo muri commentaires
Ndatinze cyane reka tugaruke Ku ijambo twasomye: Yesu ati:
Nanjye mbahaye ubwiza wampaye ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe haleluiaaaa
muri bibiliya harimo amagambo yavuzwe n’Imana ayavuzwe n’abantu ariko hari nayavuzwe na Yesu iri Yesu niwe warivuze
Aha harimo amagambo abiri akomeye
1.mbahaye ubwiza wampaye bene data muri Kristo Yesu duhabwa ubwiza buturuka Ku Mana .bugaca kuri kristo tukabwakira Imana ishimwe
2.ubwo bwiza dukomora Ku Mana buduhesha kugera kubumwe bwuzuye busa n’ubw’Imana ifitanye n”umwana wayo
※Imana ishimwe ubu bumwe nubwo uhereye cyera shitani yagiye abusenya ariko turashimira Imana yongera ikabwubaka binyuriye muri kristo Yesu. Pawulo we abivuga neza mu gitabo cy’Abaroma ngo nkuko ingingo z’umubiri….. ngo Niko natwe turi umubiri umwe muri kristo Yesu
※BIMWE MU BIMENYETSO BIRANGA ABAFITANYE UBUMWE
※1Petero3:8-9 Ibisigaye mwese muhuze imitima, mubabarane kdi mukundane nk’abavandimwe mugirirane imbabazi mwicisha bugufi mu mitima. Ntimukiture inabi Umuntu yabagiriye cg igitutsi yabatutse ahubwo mu mwiture kumusabira umugisha kuko aribyo mwahamagariwe, kugirango namwe muragwe umugisha*
1_barababarana :_ nkuko tubisomye bikagarukwa no muzindi nyigisho ziri muri bibiliya ikimenyetso gikomeye kiranga abafitanye ubumwe nuko ※bababarana
mubyago bagatabarana bagafashanya, bagahumurizanya, bagasengerana, bagakomezanya.
Imana ihabwe icyubahiro
2 _BARAKUNDANA :_ gukundana n’ikimenyetso simusiga kiranga ubumwe .Yesu yabigarutseho kenshi asobanura iby’amategeko pawulo yabivuzeho ndetse Petero ati mukundane nk’abavandimwe.
3 _BAGIRIRANA IMBABAZI :_ Bene data urukundo rurihangana kdi rurababarira ariko umwe we yaravuze ngo rutwikira ibyaha. mureke mbabwire icyo nabonye, umuntu ukunda, akenshi amakosa ye usa nutayabona niyo uyabonye uyaha agaciro gacye ukumva ko nyine byamuguyeho yewe ugashaka nuko yayavamo ubumwe rero Imana ivuga nuburangwa no kubabarirana
hatagombye Imanza nibisobanuro birebire.
4 _Bicisha bugufi:_ Abantu bari m’ubumwe bicisha bugufi bumva ko umwe wese afite ibyo ashoboye ntawumva ko arenze abandi ahubwo bumva ko buri wese ari urugingo rwuzuzanya n’izindi umwe ashyira mugenzi we imbere, kuko Ishobora byose ari Imwe
5 _Ntibitura umuntu inabi yabagiriye:_ mu bumwe ntibivuze ko mwageze mw’Ijuru, umuntu ashobora guhemukira, ariko muri kwa kubabarira muri rwa rukundo hazamo no kutihorera Ku wa guhemukiye bityo bwa bumwe bugasugira.
※Ndangirije aha mbifuriza kugirana ubumwe muri kristo Yesu mwiga cyane kubabarana, kwishimana, gukundana, kugirirana imbabazi, mwicisha bugufi, kugirango ubumwe bwanyu bubageze Ku gakiza gakwiriye ibyo nibyo mbasabiye nanjye nisabira mu izina rya Yesu.
Amen.
Uwiteka atwigishe kugira ubumwe nkuko Chisto abitwigisha
Mushumba uhabwe umugisha