Gutandukana kw’abashakanye bimaze kuba nk’ibintu bisanzwe, dore ko ujya kumva ukumva ngo ba runaka bari bamaze imyaka 20 cyangwa 30 bashakanye batandukanye.
Nyamara hambere ibi byagaragaraga mu bihugu byateye imberendetse, Abanyarwanda babifataga nk’umuco w’abazungu, kuburyo n’iyo habagaho ubwumvikane bucye hagati y’abashakanyebyagumaga mu rugo ntibigere hanze ngo batiteze rubanda.
Hari inyigisho Apostle Joshua Masasu yigeze kwigisha mu myaka ine ishize mu itorero ayoboye ry’Isanamitima (Evangelical Restoration Church) avuga kuri iyingingo. Yavuze ko gutandukana kw’abashakanye biciye ukubiri n’ijambo ry’Imana.
Apostle Joshua Ndagijimana Masasu yabisobanuye agira ati : “Ushobora gusohoka mu masezerano (contract) ariko ntushobora gusohoka mu gihango (convenant)”. Apostle Masasu yakomeje avuga ko amasezerano asinywa ngoyubahirizwe mu gihe runaka ndetse nyir’ukuyasinya, iyo atabonye inyungu yari yiteze kubona ; aba afite uburenganzira bwo gusinyura.
Yakomeje avuga ko iyo umugore n’umugabo basezerana, baba biyemeje kubana akaramata, aho baba bazatandukanwa n’urupfu. Bityo ngo ibyo baba biyemeje ni igihango si amasezerano ; ari nayo mpamvu batemerewe gutandukana.
Muri izi nyigisho kandi, Apostle Masasu yabwiye abari bitabiriye amateraniro ko bakwiye kuba maso, bakitegura kugaruka kwa Yesu nk’uko umukobwa ufite ubukwe amara iminsi itari mike ashakisha icyatuma asa neza kurusha uko asanzwe.
Yagize ati : “Muzarebe umukobwa ufite ubukwe, yita kuri buri kantu kose ; agakoresha inzara, ingohe, imisatsi … mbese usanga yiyitayeho mu buryo bwose. Namwe rero mukwiye kwisuzuma, mukitegura kuko mutegereje umukwe wacu Yesu Kristo”.
Umwigisha: Apostle Joshua Masasu