Ubukirisitu butangwa n’Imana kandi abantu bose si ko babubona kuko kububona biraharanirwa ndetse ni n’urugamba rurwanwa n’umuntu wese ugashaka kandi ntawe ushyirwaho igitugu: Past RUTAYISIRE Pascal
Agakiza kemererwa buri wese ariko si ko bose bakabona kuko ntigatangirwa ubusa, ntigatagaguzwa ahubwo buri muntu wese yihitiramo yakumva agakeneye akagahabwa cyangwa yakumva atagashaka akabireka.
Ijambo ry’Imana muri Matayo 5:13-14 hagira ahati:”Muri umunyu w’isi. Ariko se umunyu uramutse ukayutse, wasubirana uburyohe bwawo ute? Nta kindi wakoreshwa, ahubwo wajugunywa hanze abantu bakawukandagira. “Muri umucyo w’isi. Umugi wubatswe ku musozi ntushobora kwihisha”.
Iyo umaze kubona agakiza rero ntabwo mugafata nk’ikintu kitagira umumaro, ntabwo agakiza ari ibintu byo gukinisha ahubwo umuntu wese wamaze kukabona arahinduka, imyitwarire ye itandukana n’iy’abanyabyaha.
None abandi bazahindurwa na nde niba wowe wamaze kugahabwa nubundi ukomeza kwibera mu byaha ntugire itandukaniro n’abatarakizwa? Uwakijijwe aba umuntu kandi akirinda kuba umusewnyi akava mu bya kera kandi Imana si banki ngo irakwishyuza inyungu z’ubukererwe kuko watinze gukizwa cyangwa kuko wakoze ibyaha byinshi ahubwo upfa kuba waje uje ufite n’ubushake Imana irakwakira kandi ikakubabarira.
Icyo nagusaba ni uguha agaciro wakiriye ukirinda gusa n’abatarakijijwe ngo baguhindure ahubwo wowe ugaharanira kubahindura niba hari uwo mwagiranye ikibazo ugaharanira ko izuba rirenga wamusabye imbabazi bitabaye ibyo muzumirwa.
Umwigisha: Past RUTAYISIRE Pascal