UBUHAMYA: Italiki 14 Gashyantare yahemukiwe n’uwamubeshyaga urukundo, abakijijwe basabwe kwitonda

Igihe nari nkirangiza amashuri yisumbuye, ntarabona akazi, naje gukundwa n’umuntu maze anyizeza urukundo rukomeye! Nijejwe ibitangaza uretse ko uwakwizeza wese ibyukuri ntacyo byaba bitwaye uretse ko njye ntahiriwe nurwo rugendo.

Ubwo Itariki bizihizaho umunsi w’abakundanye, nabwiwe kenshi ngo ngomba kwereka uwo nkunda koko ko mukunda, urebye ntakindi yavugaga yavugaga ko tugomba kuryamana(Ubusambanyi). Nubwo nari narifashe kera we yambwiraga ko byarangiye azankunda ubuzima bwose, nibwo kubihakana byananiye kuko Mubigaragara yangaragarizaga urukundo nubwo nyuma naje kubona ko yari yambaye uruhu rw’Intama!

Kuri uwo munsi nyirizina nkuko byagombaga kumera twarasohokanye, tujyana ahantu twambaye imyenda y’amabara yabugenewe, maze tujya kure yo murugo, nagezeyo ampa kuri ka Champagne najye ngo mbe umusirimu ariko nisamye nasandaye kuko maze gusinda ibyakurikiyeho ntumbaze, nyuma yicyumweru natangiye kumva impinduka, mbimubwiye amaze kubikeka ambwira nabi kuva icyo gihe kugeza ubu.

Ni koko narabyaye ariko mfite agahinda ko kureba umuntu wampemukiye kumunsi witwa uwabakundana. Niho naje kumenya ko ntamunsi wabakundana, ahubwo iminsi yose niy’abakundana by’ukuri. Naho ushaka kugukunda kuri 14 gusa Nukwitwararika kuko ubu Nabaye mpagaze kwiga no gutekereza ibindi kugira ngo nite kumwana utagira se, kuko yanyihakanye!

Reka Uyu munsi Uzabe maso utazagwa mu mutego nkuwo naguyemo. Ugukunda ntiyakwifuriza ko witwa Indaya, ntiyakwifuriza ko ubyarira murugo iwanyu, ntiyakwifuriza ko wava munshuri kubera ubusambanyi, ntiyakwifuriza kurwara Sida, Ntiyakwifuriza kwandagara.

Naje kugira umugisha wo gukizwa, ubu ndacyarwana n’ibikomere byo guhemukirwa kuko nijejwe urukundo, ariko naje kubona ko urukundo rwanjye nawe rwashiriye kuri St valentin, Bouque y’indabyo, nudupfunyika twuduhendabana twatumye nicuza byinshi.

Ndasenga Imana kugira ngo Wowe unyumva Utarashaka wirinde Cyane ubusambanyi, nawe washatse umenyeko impano ikomeye si icyo wahabwa numugabo cyangwa umugore utari uwawe, ahubwo uhe agaciro uwakwihaye mukaba muri kumwe. Kuko njyewe nahawe ibintu ariko nimwa umuntu nibwiraga ko dukundana!

Mube maso kuko Satani arashaka abo yatesha umurongo kuri uriya munsi. abafite urukundo nyarwo bakundana ibihe byose ntibagira umunsi! 1abakorinto 13:4-7

Dushimire Josiane wemeye gusangiza benshi ubu buhamya!

 

Ubu buhamya tububasangije tubukuye ku rubuga rwa facebook rwa Pastor Gaudin Mutagoma