Ubuhamya bwa Silas NZABAHAYO wakoreye satani igihe kinini cyane

Nitwa NZABAHAYO Silas mvuka mu karere ka bugesera ndi umwana wa 6 mu bana b’iwacu mfite imyaka 40 y’amavuko, nakuze mbona ababyeyi banjye basengera muri kiliziya gatulika aba ari naho nanzjya nsengera menya kuririmba izo ndirimbo ngeze aho ndakura ndetse mpimba indirimbo ari zazindi zisanzwe z’urukundo rw’abasore n’abakobwa

Naje gushing groupe yitwa La nouvelle nkuriramo ndetse n’ubuhanzi bwanjye burakura, kiliziya nayimazemo imyaka 28 ariko nanyuze muri byinshi bib bitandukanye ariko igikomeye cyane ni uko nari umuntu ukunda kujya mu bapfumu cyane ndetse hari n’umupfumu washakaga kungira umugirwa akambwira ngo njye ncurangira abaje kuraguza

Narabikoze rero buriya ibintu byo kuraguza inkoko, inzuzi, urugimbu byose ndabizi, nakoreye satani rero ariko burya satani ahemba nabi kuko muri icyo gihe naraguzaga naje guhura n’inzoka ziva mu mwobo ari icyenda zinsanga mu cyumba haza iya mbere ndakubita, iya kabiri ndakubita, iya gatatu, iya kane, iya gatanu, iya gatandatu,iya karindwi, iya munani n’iya cyenda zose ndazica

Ariko maze kuzica zose nahise mvubuka amaraso umubiri wose ahantu hari umwenge kuri njye haza amaraso mpita njya ku mupfumu witwaga Isaac, nagezeyo nijoro ndyamye umuserebanya uturuka hejuru unyikubitaho icyo cyaje kuba ikimenyetso cya buri gihe uko inzoka igiye kuza umuserebanya warazaga ubwo reo nubundi uwo mupfumu ntacyo yafashije kuko inzoka zakomeje kuntera

Naje kwisubirira kwa wa mupfumu ariko haruguru y’urugo rwe habaga igihuru gikikijwe n’inzuki z’amahane ku buryo iyo hazaga umuntu muri urwo rugo ataje kwivuza zaramuryaga, muri icyo gihuru rero hari hateretsemo intango irimo imiti ivangavanze

Ubwo rero nakomeje kuruha ntyo nduhira mu bapfumu igihe kinini cyane ariko umunsi umwe nza gukizwa, gukizwa kwanjye rero byabaye igitangaza kuko nta muntu waje kumbwiriza ndetse nta n’ubutumwa bwiza numvise kuko ntaho nari guhurira nabwo bitewe n’uko nangaga abarokore ku rwego rwo hejuru

Naje kurwara indwara nyinshi z’urusobe zirimo, igifu, amara, kanseri, urwagashya, impyiko ndetse n’umutima, izo ndwara zose nari nzifite kandi nta mupfumu wigeze amvura, Imana rero narayiruhije cyane kuko yantumagaho benshi simbumve

Ndibuka neza ubwo nari ndyamye ndwaye nagiye kubona mbona ikiganza kivuye ku rusenge kiraza gifata akaguru kanjye kiranzamura nshurmye mu gisenge ngiye kubona mbona ndi hejuru y’umwobo munini cyaneeeeeeeee, numva ijwi rirambwira ngo mbwira ndekure, ndasakuza nti mbabarira nturekure, ubwo nari ndi ku rusenge rw’inzu
Imana irambwira ngo narakubwiye wanga kumva ariko ubu ngiye kurekura nagize ubwoba bwinshi cyane nsaba imbabazi ndi hajuru y’umwobo muremure cyaneeee
Ntuzacikwe n’igice gikurikira……………

Src:Zaburi nshya