Ubuhamya bwa MARIZA wasambanye akabura amahoro; Yesu yamusanga akayabona ndetse ubu akaba asigaye aririmba muri ADEPR

Nari ndaya nkorera sonatube ndashima Imana yampaye agakazi, Imana yankuye mu rumogi ikankura  mu businzi n’ubusambanyi ikanzana mu nzu yayo, narafunzwe mara amezi ane kwa kabuga mpafatira indangamuntu, ariko ubu narakijijwe ndirimba muri Korali Maranatha. Nararaga mu kabari mbyina Imana intabara insanze muri Agence Sonatube mu kabari; ariko ubu hashize imyaka umunani nakiriye agakiza.

Nabaga mu mudugudu witwa Kinyana mu bice bya Godiale aho namaze imyaka umunani ariho nkorera uburaya ndetse nkazenguruka no mu bice byose bya sonatube no mu migina nararaga mbyina nkirirwa mbyina, nkasambana nkanywa urumogi n’ibindi byinshi.

Naje kujya ku rusengero rwo mu Rukili ADEPR baransengera nuko mpabonera agakiza kugeza ubu Imana yampaye amasezerano kandi ndacyakomeje gukorera uwo Mwami wange kuko mu bindi byose nari narabuze amahoro ariko ubu mfite amahoro kandi nguwe neza.

Ndasaba abandi bakora uburaya kubivamo kuko ntibitanga amahoro ahubwo  amahoro aba kwa Yesu honyine.

Ngewe narasambanye cyane iyo biba bitanga amahoro ubu mba nkibikora.

Iyo mu rumogi no mu nzoga haba haboneka amahoro ubu mba nkibikora ariko nasanze byose ari ubusa kwa Yesu niho honyine haba amahoro.

MARIZA Violette