Nitwa Mariza Violette nkaba ntuye mu Rukili, ndi umukobwa ndirimba muri korali Maranatha yo kuri ADEPR Paroise ya RUKILI ya Mbere, maze imyaka 7 nkijijwe,nari indaya mu muhanda, ariko ubu narakijijwe.
Icya mbere ubuhamya bwange ni burebure, navuye mu muhanda nza gukirizwa mu Rukili ari naho nkorera umurimo wo kuririmba n’ivugabutumwa, maze imyaka 7 nkijijwe, icyo navuga nuko nari indaya.
Nakoze umwuga w’uburaya kuva 2004 kugeza 2012 mu kwezi kwa 3 mpita nkizwa, nagiyemo bitewe n’ubuzima bubi sinari nzi aho mvuka narerewe kwa nyogokuru ahitwa Rwamiko muri Gikongoro, nabyawe n’ababyeyi bose ariko nderwa na mama kwa nyogokuru. Naje Kigali nshakisha , nabanje gukora akazi ko mu Rugo nza kujya mu buraya nitwa ikiryabarezi, sinari nzi Ppa nuko ngahorana umutima mubi, mpita njya mu buraya ariko hagati aho hari igihe cyageze cyo kwica indaya, aho niho numviye ijwi rimbwira ngo mve mu buraya aho niho nahise ntangira kugira umutima wo gukizwa.
Umunsi wa mbere ninjira mu buraya nakoreraga umumama mu rugo kimironko nuko nza gusurwa n’umukobwa kubera nahoranaga agahinda mu mutima uwo mukobwa yamvanye aho muri ako kazi ko mu Rugo nshiduka ninjiye mu mwuga w’uburaya, ubu iyo nibutse imibabaro abantu bahura nayo muri ako kazi birambabaza, uhura n’abantu bakagutuka, bakagukubita ariko nge numvaga ntabikunze nubwo nabikoraga nahoraga nsaba Imana ngo izabimvanemo, bamwe babikora babishaka ariko hari n’ababikora bababaye. Nge nahoraga mfite umutima unkomanga umbwira ngo si ishuri nasohokeye, ariko Imana yaje kunsanga nuko ndakizwa.
MARIZA Violette// ADEPR Paroise ya RUKILI ya 1