Past Mariko RUNEZERWA ni Umupasiteri wo mu itorero rya Methodiste libre ryo mu Rwanda, akaba atuye i Kigali mu Murenge wa Kimisagara, ni umwana wa 3 mu bana ba Mariyamu w’i Kabere
Past IRIHOSE Mariko RUNEZERWA avuga ko uyu Mariyamu yavutse ari umuntu ubaho ari umuntu aza gupfa ari umuntu kandi ngo yavutse akorera Imana apfa akiyikorera.
Akomeza avuga ko MARIYAMU yavutse mu 1925 avukira muri Kongo Kinshasa muri kivu y’amajyepfo mu mwaka w’1947 ashakana na MUSA Matare . Mu mwaka w’1948 yabyaye umwana wa mbere w’umukobwa aho niho yahereye akizwa kuko mbere nta gukizwa byabagaho mu Rwanda ahubwo basengaga ibigirwamana baraguza banaterekera.
Mariyamu yaje kurwaza uyu mwana w’umukobwa maze araremba cyane biba ngombwa ko amujyana kumuvuza.
Baje gutumiza nyirandungutse wari umupfumu ngo amuvure cyane ko aba kera bizeraga ko abapfumu bashobora kuvura umuntu agakira.
Ari mu maboko y’uwo mupfumu umwana yararembye cyane maze Mariyamu abwira umupfumu ati ko umwana aremba cyane bite? Umupfumu ati:” si nge Mana yica igakiza”, umwana araremba ndetse arapfa, nuko Mariyamu asigara afite agahinda n’inyota yo kumenya amavu n’amavuko ndetse n’aho iyo Mana bavuga ko yica igakiza iba.