Past Mariko RUNEZERWA akomeza agira ati:”nyuma yahoo Imana iramufasha aratwita abyara umwana amwita Musabwimana kubera ko yamusabye Imana yavutse mu 1950,ni umugabo afite umugore n’abana ni n’umupasiteri muri congo mu itorero rya Mehodiste Libre.
Icyo gihe ntibyashobotse ko Mariyamu ahita abona itorero ryo gusengeramo kuko imyizerere yari ikiri iyo guterekera no kuraguza. Mu 1952 nibwo haje itorero maze batangira gusenga na Mariyamu yinjira mu rusengero atyo. Bari abaporoso, nibwo nge navutse mpambwa umugisha nitwa Mariko.
Ni aho mama yatangiye gusenga yakira agakiza nuko amenya ya Mana ikiza. Mu 1959 nibwo yatangiye kubona ibitangaza aho yaratwite maze abyara umwana witwa Gatungo Yeremiya bavugaga ko ahita nawe apfa.
Mama yamaze icyumweru muri koma baza kumukoraho bashaka kumushyingura ijwi riti nimwiririre mwe kumuririra, yaje kugaruka mu buzima yabaye pararize igice cy’amaguru. Nge nareraga uwo mwana na Papa agaterura Mama.
Yagarutse Imana yamuhaye umwuka wera yamuhaye no kumenya gusenga. Aho niho Mariyana yatangiye gusenga kwizera Imana no kuyikorera.