Ubuhamya bwa Mariyamu w’i Kabera: Igice cya kabiri/Past IRIHOSE Mariko RUNEZERWA

Past Mariko RUNEZERWA akomeza agira ati:”kubera ko nta muntu waruhari washoboraga kubimubwira yatangiye kugenda asenga Imana kugira ngo imwihishurire ,mu gusenga kwe yagiraga ati:”Mana ntazi, niba uriho koko  unyiyereke kandi uzampe abana barama koko badapfa”, kuko yari afite gahinda k’uko yaramaze gupfusha uwo mwana we yashakaga rero abana badapfa ahubwo barama.

Ayo masengesho yayakoze igihe kinini, yayasengeraga mu murima,yajya gutashya agasenga, yajya kuvoma agasenga mbese yayasengaga ari ahantu hose.Umunsi umwe agiye mu ishyamba gutashya abona igiti kinini kirekire, niko yatuganirizaga arapfukama asenga ati iyo Mana ntiyaba iri muri iki giti kireekire? Nuko arimo asenga abona umucyo umanuka uza umusanga uvuye mu mashami  y’icyo giti, nuko wa mucyo uramuzenguruka uramugota abona havuyemo umuntu wambaye imyenda yera.