Past Mariko RUNEZERWA akomeza agira ati:”uwo muntu yabwiye Mariyamu ati”Gusenga kwawe Imana yakumvise kandi uhawe kuyimenya kandi uhawe n’abana ndetse n’ubukene mwari mufite bwinshi muhawe ubutunzi”. Ubwo ako kanya wa muntu abura aho arengeye maze Mariyamu asigara wenyine yirebye abona imyenda yari yambaye iriho ibintu by’ibizinga bimeze nk’amata nuko ahindura imyenda ahari ibizinga by’amata abishyira imbere arakenyera neza arataha maze agezemu rugo abyereka umugabo we ari we Papa.
Papa arambwira ati:”amata asobanura umugisha ubihishe ntugire uwo ubibwira.
Ubwo bibwiraga ko abarozi bashobora kubimenya bakabaroga bagapfa.