Azariya yahuye n’urugamba rwo guhindura idini akava mu idini y’ababyeyi be akajya kuba umuporoso aho.
Nari kumwe n’umwana ambaza ibibazo by’imibare ariko asanga ndahuze arambaza ngo uhugiye mu biki nti ndi kwibaza uko nzajya mu baporoso kandi iwacu batabishaka arambwira ngo n’abaporoso ntibakurikiza bibiriya ahubwo abayikurikiza ni abadive.
Ndamusubiza nti bishoboka bite ko bakubahiriza bibiriya abantu basenga kuwa 6 bakica amategeko y’Imana ati ahubwo nibo basenga kuwa 7 abandi basenga kuwa mbere mpita mvuga nti nzajya mu badive ariko mvuga ko nzaba mbajyamo.
Muri 77 nibwo nabaye umudive, igihe cyarageze naho ndahava muri 90 mba ndahasezeye, biba ngombwa ko nsenga nkabaza Imana uko bizagenda.
Nahavuye kubera ko ibyo bavuga ari ukuri ariko nagenzura muri rusange ngasanga imikorere yabo ntaho bataniye n’abagatolika navuyemo.
Ibyo byanteye kudakomeza kubabamo, impamvu nuko kugira ngo umuntu abatizwe yahamyaga ko atazongera kunywa inzoga nyamara hari abadiyakoni batunze utubari tw’inzoga kandi ntibabahagarike, noneho aho mvuka ho habaga abadive bazinywa bizwi ku mugaragaro ariko nkibaza ukuntu bazinywa kandi bagahindukira bakanazamagana ibyo bimbera umutwaro mfata umwanzuro wo kubavamo.
Kurikira hano video y’ubuhamya burambuye bw’uyu musaza HAKIZAYEZU Azaria wanyuze mu nsengero nyinshi ashaka idini y’ukuri.