Ubuhamya bwa HAKIZAYEZU Azaria igice cya 1

Azariya ni umusaza wakoze urugendo rurerure ashaka idini y’ukuri aho yagiye anyura mu madini anyuranye ariko akaza gusanga akwiriye gusengera mu idini ya ADEPR bitewe nuko ahandi ngo yabonaga ibyo bavuga bidahuye n’ibyo bakora.

Agira ati:”Navutse ndi umukirisitu mu itorero rya Gatolika (catholic) igihe cyarageze njya kwiga mu kigo cy’abapolotestante (protestante) aho niho nahuriye n’igitabo bita bibiliya kubera ko nakundaga kugira amatsiko cyane.

Nari ngeze mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri abanza nigaga mu mwaka wa 5 nari naramaze guhabwa amasakaramentu.

Aho niho nahuriye na Pasiteri mubaza ibibazo byinshi igihe kigeze arankunda antiza bibiliya nkajya nyisoma rwihishwa.

Igihe cyarageze niyumvamo ko ngomba kuba umuporoso. Umunsi umwe mu mwaka wa 69-70 yaje aje kumbaza ibintu birebana n’imibare asanga ndahuze ndi gusoma bibiliya ariko ndi no kwibaza ukuntu nzava mu idini ya Papa mu bagatulika nkajya gusengera mu baporoso.