Tuzabona ubundi buzima: Ev Diogene TUYISHIMIRE

Umuyobozi mwiza aharanira imibereho myiza y’uwo ayobora niyo mpamvu nitwemerera Imana ikatuyobora tuzabaho neza kuko abo Iyobora ibayobora neza: Ev Diogene TUYISHIMIRE

Nrababwiye ngo ntimuzatwarwe umwanya wanyu no kwemeza abantu ahubwo mujye mwishingikiriza ku Mana yanyu kuko niyo yomora ibikomere twakomeretse. Ijambo ry’Imana mu gitabo cy’Abami ba kabiri 6 : 17 rigira riti:”Nuko Elisa arasenga ati “Uwiteka ndakwinginze, muhumure amaso arebe.” Nuko Uwiteka ahumura amaso y’uwo musore arareba, abona umusozi wuzuye amafarashi n’amagare by’umuriro bigose Elisa.

Ndagira ngo nkubwire ko aho ugeze ukikanga urupfu burya nta ruba ruhari ahubwo aho utarukeka niho ruba ruri, urugero mwibuke abisiraheli ku nyanja itukura, barahageze bagira ubwoba baribaza bati turambuka dute nyamara Imana ibwira mose ngo narambureho inkoni maze akibikora inyanja itandukanamo kabiri baratambuka barambuka nuko aho babonaga urupfu haza ubuzima gutyo.

Imana irabiz ko iduhaye ibintu byose icyarimwe twayicika niyo mpamvu idusaba kuyizera kandi turamutse tuyizeye ntacyo twayiburana. Ubu hari ibintu Imana iri kurwana nabyo twe twiyicariye nyamara yo ntisinziriye irimo kuturindira umutekano.

Iyo twizeye Imana ntiyadukoza isoni habe na gato kuko Imana yacu ni umubyeyi kandi w’umuhanga. Iyo ihagurtse igutandukanya n’abandi kuko kuguha amafaranga ubuzima bwawe bugahita buhinduka ni ibintu bitayigoye na gato.

Hari ibintu byananiye abantu ariko dore Imana ije kubyikorera, ubu uvuga ngo urakennye, reka gato Imana ize ubukene ntuzamenya ho bunyuze. Wowe uyigirire icyizere ureke guhanga amaso yawe ku bantu ahubwo kuko bo iteka baba bashaka kukurwanya ngo bagushyire hasi dore ko rimwe na rimwe baba banagufitiye ishyari uzage wizera Imana yawe gusa maze uyishingikirizeho mu izina rya Yesu kkandi ngo umukiranutsi azashira ubwoba atinyuke n’intare.

Wizere Imana maze iguhumure amaso iguhindurire ubuzima kuko Abari muri Kirisitu nta teka bazacirwaho.

Umwigisha: Ev Diogene TUYISHIMIRE